Zuckerberg mu kugeza interineti ku mpunzi

Mark Zuckerberg asanga interinet izafasha ONU mu bikorwa by'iterambere. Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Mark Zuckerberg asanga interineti izafasha ONU mu bikorwa by'iterambere.

Mark Zuckerberg - washinze Facebook - yiyemeje gufasha muri gahunda zo kugeza interineti mu nkambi za ONU z'impunzi.

Avugira mu nama y'umuryango w'abibumbye i New York, Zuckerberg yavuze ko bizafasha impunzi mu kugezwaho imfashanyo no kudatandukana n'imiryango yazo.

Yavuze kandi ko Facebook igiye kwitabira gahunda nshya yo kugeza interineti ku buri muntu utuye isi mu myaka itanu iri imbere.

Abandi bari muri iyo gahunda - yiswe Connectivity Declaration - ni icyamamare mu muziki Bono, umukinnyi w'amafilime Charlize Theron, abaherwe Bill Gates na Richard Branson ndetse na Jimmy Wales uri mu bashinze urubuga rwa Wikipedia.

Mark Zuckerberg yongeyeho ko interineti ishobora gufasha ONU mu kugera ku migambi yayo y'iterambere no kuvana abantu mu bukene.