Volkswagen ngo yari yaraburiwe

VW ishobora gutakaza amadolari abarirwa muri za miliyari. Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption VW ishobora gutakaza amadolari abarirwa muri za miliyari.

Ibinyamakuru byo mu Budage biravuga ko isosiyete ikora imodoka yo muri icyo gihugu, Volkswagen (VW), yari yaraburiwe hakiri kare ko igikorwa cyayo - cyo guhindura ibizamini ku bipimo by'ibyuka byanduza ikirere ku modoka zikoresha mazutu - cyari kinyuranyije n'amategeko.

Ibyo binyamakuru biravuga ko bimaze kugaragara mu iperereza iyo sosiyete irimo kwikoraho ko hari umutekinisiye wari waburiye Volkswagen hashize imyaka ine.

Hari ikinyamakuru kimwe kivuga ko isosiyete (Bosch) yakoze akuma karimo porogaramu ihindura ibipimo by'ibyuka byanduza ikirere yaburiye Volkswagen nko muri 2007 ko ibyo ikora binyuranyije n'amategeko.

Aya mahano ashobora gutuma Volkswagen itakaza amadolari agera kuri miliyari nyinshi mu kwishyura amahazabu n'impozamarira.

Umuyobozi wayo mukuru - Martin Winterkorn - yeguye ku kazi ke mu cyumweru gishize.