VW: iperereza kuri Martin Winterkorn

Martin Winterkorn yeguye mu cyumweru gishize.
Image caption Martin Winterkorn yeguye mu cyumweru gishize.

Ubushinjacyaha bwo mu Budage bwatangiye gukora iperereza k'uwari umuyobozi mukuru w'isosiyete ikora imodoka, Volkswagen (VW), Martin Winterkorn.

Uyu mugabo yeguye mu cyumweru gishize kubera amahano muri iyo sosiyete yerekeranye no guhindura ibipimo by'ibyuka bihumanya ikirere biva mu modoka zikoresha mazuti zakozwe n'iyo sosiyete.

Iri perereza rizibanda ku igurishwa ry'izo modoka.

Bwana Winterkorn avuga ko atigeze amenya ko hari ibintu binyuranye n'amategeko byakorwaga.

Hagati aho ministri wo gutwara abantu n'ibintu mu Budage yahaye Volkswagen kugeza ku itariki ya karindwi z'ukwezi gutaha kuba yatanze gahunda zerekana ukuntu imodoka zayo zinywa mazutu zubahiriza amategeko y'Ubudage.