Uburundi burarega Urwanda gushyigikira ababutera

Uburundi buvuga ko bamwe mubageragejeje guhirika ubutegetsi bari mu Rwanda.
Image caption Uburundi buvuga ko bamwe mubageragejeje guhirika ubutegetsi bahungiye mu Rwanda.

Uburundi bwasabye ICGLR kohereza mu Rwanda itsinda ry'impuguke zo gukora iperereza ku bikorwa by'abo buvuga ko bahungabanya umutekano wabwo.

Leta y'Uburundi ivuga ko Urwanda rwakiriye itsinda ry'abarundi bashoboye guhunga, umugambi wo guhirika ubutegetsi mu Burundi umaze kubapfubana.

Uburundi buvuga ko Urwanda rusa n'urufasha cyangwa se rukorohereza ibikorwa by'abo bantu bijyana no gushaka guhirika leta y'Uburundi.

Ministri w'ububanyi n'amahanga w'Uburundi, Alain Nyamitwe yabwiye BBC ko bumva amakuru yerekeranye y'imyitozo ya gisirikare ibera mu nkambi z'impunzi z'abarundi ziri mu Rwanda cyane cyane inkambi ya Mahama.

Abatanga iyo myitozo ngo ni abantu b'abanyarwanda.

Bwana Nyamitwe avuga ko mu nzira ya dipolomasi izo mpungenge Uburundi bwazigejeje k'Urwanda ariko ngo kugeza ubungubu nta gisubizo burabona.

Umuyobozi mukuru muri ministeri y'ububanyi n'amahanga y'Urwanda, Olivier Nduhungirehe, yahakanye ibirego Uburundi bwagejeje mu muryango wa karere k'ibiyaga bigari-ICGLR- by'uko u Rwanda rufite uruhare mu guhungabanya umutekano w'icyo gihugu.

Olivier Nduhungirehe ahubwo yareze Uburundi ko bucumbikiye abarwanyi b'umutwe wa FDLR urwanya leta y'Urwanda.

Ministri w'ububanyi n'amahanga w'Uburundi ibyo birego arabihakana akavuga ko Urwanda rwasabye ko mu Burundi hoherezwa umurwi w'abahinga bo muri CIRGL kugenzura ibyo bintu bagakora icyegereranyo.

Uburundi ngo ntabwo bwigeze bubyanga ngo kuko izo ntumwa zaraje maze zikora akazi kazo.

Alain Nyamitwe yongeyeho ko niba Urwanda ntacyo rwikeka rwagombye kureka hakajyayo umurwi wo gukora iperereza kuri ibyo bivugwa n'Uburundi.