Israeli: Abanyapalestine ntibinjira i Yerusalemu

Ubwicanyi muri Israeli Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Ubwicanyi muri Israeli

Israeli yabujije abanyapalestine kwinjira mu mujyi wa cyera wa Yerusalemu nyuma y'ibitero bibiri bigabwe ku banyaisraeli mu masaha 24 ashize.

Aya mabwiriza agiye kwubahirizwa mu minsi ibiri kandi azashyirwa ku munyapalestine wese keretse uhaba gusa.

Mw'ijoro ryo kuwa gatandatu, umunyapalestine yishe ateye ibyuma abanyaisraeli babiri. Hashize isaha imwe gusa undi munyapalestine atera ibyuma akomeretse umusore w'umunyaisraeli.

Igipolisi cyahise kirasa abo banyapalestine bombi barapfa.

Umushikiranganji wa mbere wa Israeli, Benjamin Netanyahu ateganije gukoresha inama yihutirwa uyu munsi.

Abategeetsi b'abanyapalestine bamaganye icyo bise ishotora rya Israeli mu matate amaze iminsi abera i Yerusalemu no muri Ci Jordani.