Haravugwa Malaria ikaze ishobora kugera muri Afrika

Malaria ikaze ivugwa muri Aziya ngo ishobora no kugera muri Afurika. Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Malaria ikaze ivugwa muri Aziya ngo ishobora no kugera muri Afurika.

Abashakashatsi mu by'ubuvuzi bafite impungenge ko umubu utera malariya yica, urimo gukwirakwira mu majyepfo y'Uburasirazuba bwa Aziya ushobora no kugera muri Afurika.

Ibipimo byinshi byerekanye ko umubu, uhangara umuti ukomeye urwanya malariya artemesenin ushobora kwanduza indi mibu, irimo n'ukomeye cyane ukwirakwiza malariya muri Afurika.

Ikigo cy'igihugu cyita ku buzima muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyakoze ubu bushakashatsi cyatanze impuruza ko ibi bishobora gutera ingaruka zikaze.

Ishami rya ONU ryita ku buzima riravuga ko umubare w'abantu bahitanwa na malaria hirya no hino ku isi wagabanutseho 60% mu myaka 15 ishize maze ukongeraho gutakaza artemesenin byabangamira cyane ubuzima bw'abanu babarirwa muri za miliyoni.