Perezida Assad i Moscow

Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Assad na Putin

Perezida Bashar al Assad wa Syriya yakoze urugendo rutunguranye i Moscow aho yavuganye na mugenzi we w'u Burusiya Vladmir Putin.

Muri urwo rugendo rwa mbere kuva ikibazo cya Syriya cyatangira, Bwana Assad yashimiye cyane inkunga y' Uburusiya y'ibitero by'indege byatumuye agira imbaraga mu ntambara.

Perezida Assad yavuze ko iyo hataba ibyo bitero by'indege, ibikorwa imitwe y'iterabwoba iba yarigaruriye ubutaka bunini.

Abategetsi b'Uburusiya na Turkiya bavuze ko nyuma y'aho, Perezida Putin yahamagaye kuri telefoni mugenzi we wo muri Turkiya, Recip Tayyip Erdogan, bavugana ku kibazo cya Syriya n'ibyo yavuganye na Perezida Assad.