Impinduka mu biganiro bya BBC Gahuzamiryango

Ingufu nyinshi zigiye gushyirwa mu biganiro binyura kuri internet.
Image caption Ingufu nyinshi zigiye gushyirwa mu biganiro binyura kuri internet.

Bakunzi ba BBC Gahuzamiryango mukurikira ibiganiro byacu kuri Radiyo, turabamenyesha ko guhera ku wa mbere, tariki ya 26 z'uku kwezi, tuzahagarika amakuru ya kabiri ya saa mbiri n'igice ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi.

Impamvu ni uko dushaka guhindura imikorere yacu ku biganiro tubagezaho ku rubuga rwacu rwa internet.

Tuzasaranganya ingufu twari tusanganywe z'umutungo n'abakozi mu kubagezaho amakuru n'ibiganiro binoze kandi byinshi.

Amakuru ya mbere ya saa kumi n'ibyiri igice n'Urunana rwo ku wa kabiri no ku wa kane arakomeza nkuko bisanzwe kimwe n'Imvo n'Imvano yo ku wa gatandatu n'Urunana rwo ku cyumweru.