Afurika yepfo: imyigaragambyo y'abanyeshuri irakomeje

Abanyeshuri ntibishimiye izamurwa ry'amafaranga y'ishuri. Uwufise ububasha kw’isanamu EPA
Image caption Abanyeshuri ntibishimiye izamurwa ry'amafaranga y'ishuri..

Abanyeshuri bo muri Afurika yepfo bakomeje imyigaragambyo yabo yamagana izamurwa ry'amafaranga y'ishuri muri kaminuza.

Biteganijwe ko uyu munsi za kaminuza zose zifunga hirya no hino mu gihugu.

Umunyamabanga mukuru w'ishyirahamwe ry'abanyeshuri muri Afurika Luzuko Buku yabwiye BBC ko ibikorwa byo gukozanyaho hagati y'igipolisi n'abigaragambya byabaye kuwa gatatu byatumye barushaho gukaza umurego.

Perezida Zuma arateganya guhura n'abahagarariye abanyeshuri n'abayobozi ba za kaminuza kuwa gatanu muri gahunda yo kugerageza kubonera umuti icyo kibazo.