Urwanda 'rwirinze guterana amagambo n'Uburundi'

Urwanda ngo rushobora gusubiza inyuma abaruhingiraho.
Image caption Urwanda ngo rushobora gusubiza inyuma abaruhingiraho.

Ministri w'ububanyi n'amahanga w'Urwanda - Louise Mushikiwabo - yavuze ko igihugu cye cyahisemo kwirinda guterana amagambo n'Uburundi mu gihe Bujumbura irega Kigali kugira uruhare mu mutekano muke uhamaze iminsi.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru, Louise Mushikiwabo -wavugaga ku barwanya ubutegetsi bw'Uburundi bivugwa ko bitoreza mu Rwanda - yashimangiye ko nta murundi uzabuzwa kwinjira ku butaka bw'Urwanda.

Yavuze ko ikibazo cy'abarundi bahungiye mu Rwanda cyahinduwe politiki, asaba ko abategetsi b'Uburundi banyura mu nzira z'ibiganiro mu gihe hari ikibazo runaka bifuzaho ibisobanuro bitanzwe n'Urwanda.

Abategetsi banyuranye b'Uburundi bakunze kuvuga ko Urwanda rucumbikiye kandi rugaha imyitozo ya gisirikare abantu bifuza guhungabanya ubutegetsi bw'Uburundi barimo abashatse guhirika Perezida Nkurunziza ku butegetsi mu kwezi kwa gatanu gushize.

Ministri Mushikiwabo avuga ko guhungira mu Rwanda ku Barundi ari ibintu bisanzwe kandi ko rudashobora gusubiza inyuma umuntu uhunga.