Shell ngo ntiyasukuye ahandujwe na peteroli

Imeneka rya peteroli ryabangamiye cyane uburobyi. Uwufise ububasha kw’isanamu Getty
Image caption Imeneka rya peteroli ryabangamiye cyane uburobyi.

Impirimbanyi zirashinja isosiyete icukura ikanagurisha peteroli, Shell, kubeshya ku birebana n'ibikorwa byayo byo gusukura ahantu peteroli yayo yamenetse muri Nigeria.

Mu cyegeranyo cyashyizwe ahagaragara na Amnesty International hamwe na Human Rights Watch kivuga ko ahantu henshi hahumanyijwe na peteroli muri Nigeria Shell ivuga ko yasukuye kugeza mu mwaka wa 2011, ngo haracyahumanye.

Impirimbanyi ziravuga ko imeneka rya peteroli - ryatangiye hashize imyaka 45 - ryanduje amazi yo kumywa, ribangamira cyane ubucuruzi bw'amafi rinazana indwara.

Shell ivuga ko itemera ibikubiye muri icyo cyegeranyo.