Museveni na Mbabazi bemejwe guhangana mu matora

Image caption Perezida Yoweri Museveni

Akanama gashinzwe amatora muri Uganda, kemeje ko Perezida Yoweri Museveni ari umukandida w'ishyaka riri k'ubutegetsi- NRM- ku mwanya w'umukuru w'igihugu.

Umunyamakuru wacu uri muri Uganda, aravuga ko ako kanama kandi kemeje ko Amama Mbababazi azaharanira umwanya w'umukuru w'igihugu ku giti cye.

Image caption Amama Mbabazi uhanganye na Museveni mu matora.

Amama Mbabazi ashyigikiwe n'amwe mu mashyaka mato mato yo muri Uganda.

Undi mukandida wemejwe guharanira uwo mwanya ku giti cye ni Profeseri Vanansius Baryamureba, wigeze kuyobora kaminuza ya Makarere.

Image caption Abaturage ba Kampala mu bikorwa byo kwerekana abakandida

Ejo ako kanama kazakomeza kunjonjora abandi bakandida.