Kiiza Besyige guharanira ubuperezida muri Uganda

Image caption Kiiza Besyige agana ku kibuga cya Nakivubo

Akanama gashinzwe amatora muri Uganda kemeje ko Kiiza Besigye aba umukandida w'ishyaka FDC mu matora y'umukuru w'igihugu ateganijwe mu mwaka utaha.

Ishyaka Forum for Democratic Change -FDC- niryo shyaka rikomeye ritavuga rume na leta ya Uganda.

Umunyamakuru wacu wo muri Uganda, Ignatius Bahizi, aravuga ko amaze kwemezwa n'akanama k'amatora Kiiza Besigye yaherekejwe n'imbaga y'abantu yicaye mu ntebe yari hejuru y'imodoka agana ku kibuga cya Nakivubo aho yavugiye ijambo.

Akanama gashinzwe amatora, ejo kemeje Perezida Yoweri Museveni ko aba umukandida w'ishyaka riri k'ubutegetsi-NRM- naho Amama Mbabazi,wigeze kuba minisitiri w'intebe, yemerewe guharanira uwo mwanya ku giti cye.

Abantu 8 bamaze kwiyandikisha guharanira uwo mwanya.