Romaniya:Ministiri w'intebe yeguye

Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Bwana Victor mPinto

Minisitiri w'intebe wa Romaniya, Victor Ponta, yatangaje ko yeguye nyuma y'imyigragambyo ikomeye yakozwe kubera abantu barenga 30 bahitanywe n'umuriro kuwagatanu bari mu nzu yo kwidagaduriramo nijoro.

Mu itangazo yasohoye, Bwana Ponta yavuze ko yizeye ko icyemezo cye kiri bushimishe abasabaga yegura.

Mu myigaragambyo yabaye ejo-kuwakabiri- mu murwa mukuru, Bucharest, abantu barenga ibihumbi 20 basabye ko Bwana Ponta na minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu begura.

Umunyamakuru wa BBC aravuga ko umujinya wa rubanda wakongejwe n'ikibazo cya ruswa bivugwa ko cyatumye amategeko agenga imikorere y'amazu yo kwidagaduriramo nijoro atubahirizwa.

Ntabwo iyo nzu yari ifite umuryango wo gusohokeramo habaye impanuka.