John Magufuli ararahira uyu munsi

John Magufuli asimbuye Jakaya Kikwete urangije manda ze ebyri.
Image caption John Magufuli asimbuye Jakaya Kikwete urangije manda ze ebyri.

Perezida mushya wa Tanzania, John Magufuli, ararahira uyu munsi mu muhango ubera i Dar es Salaam.

Abakuru b'ibihugu byinshi bya Afurika - barimo Robert Mugabe wa Zimbabwe - baraba bari mu batumire.

Abatavuga rumwe na leta mu birwa bifite ubwigenge bucagase bya Zanzibar bahisemo kutaza.

Banze kwemera ibyavuye mu matora nyuma yaho ibyavuye mu matora muri Zanzibar biburijwemo kubera gukeka ko ayo matora atakurikije amategeko.

.