Hamwe muri Bujumbura bakomeje guhunga

Abahunga bajya gucumbika mu bavandimwe n'inshuti.
Image caption Abahunga bajya gucumbika mu bavandimwe n'inshuti.

Abantu bamwe barimo guhunga uduce tumwe tw'umurwa mukuru Bujumbura mbere yuko itariki ntarengwa yatanzwe na leta yo kuba abafite ibirwanisho mu buryo butemewe n'amategeko baba babitanze irangira uyu munsi isaa sita z'ijoro.

Umunyamakuru wa BBC uri i Bujumbura aravuga ko yabonye abantu bikoreye za matola n'ibindi bikoresho byabo mu gihe bajyaga gucumbika mu bavandimwe n'inshuti batuye mu duce turangwamo umutekano.

Umuryango w'abibumbye uvuga ko abantu hafi 200 bamaze kwicwa mu Burundi guhera mu mpera z'ukwezi kwa kane igihe umukuru w'igihugu Pierre Nkurunziza yatangazaga ko aziyamamariza gukomeza kuyobora igihugu.

Mu cyumweru kimwe gishize, hamaze gupfa byibura abantu 13 mu duce twiganjemo abatavuga rumwe na leta.