OMS: nta Ebola ikiri muri Sierra Leone

Ebola yahitanye abarenga 4000 muri Sierra Leone. Uwufise ububasha kw’isanamu EPA
Image caption Ebola yahitanye abarenga 4000 muri Sierra Leone.

Ishami rya ONU ryita ku buzima - OMS- ryatangaje ko Sierra Leone itakirangwamo Ebola nyuma y'iminsi 42 ishize nta muntu uyandura.

Abanya Sierra Leone baraye mu byishimo mu gihe bari bategereje icyo cyemezo cya OMS.

Abantu barenga ibihumbi bine bahitanywe na Ebola muri Sierra Leone mu mezi 18 ashize.

Isaa sita zijoro ryakeye, abantu benshi mu murwa mukuru Freetown bigabije imihanda kugira bagaragaze ibyishimo byabo.

Bizihizaga iminsi 42 ishize nta muntu numwe ufashwe na Ebola muri icyo gihugu.