Umukuru wa MTN yeguye

Uwufise ububasha kw’isanamu

Umuyobozi mukuru w'isosiyete yo muri Afurika yepfo igurisha imirongo ya telefoni, MTN, Sifiso Dabengwa yeguye ku mirimo ye.

Yeguye nyuma yaho leta ya Nigeria ihanishije iyo sosiyete igihano cy'ihazabu kirenga amadolari miliyari eshanu.

Ishami rya MTN muri Nigeria rirashinjwa kudahagarika simukadi zibarirwa muri za miliyoni banyirazo batigeze bandikisha muri iyo sosiyete.

MTN yahawe kugeza mu ntangiriro z'icyumweru gitaha kugirango ibe yishyuye iyo hazabu.

Nigeria niryo soko rinini rya MTN. Abanyamuryango bayo bayinenze kudakorera mu mucyo.