Gutora umunyafurika witwaye neza mu mupira w'amaguru

Uwufise ububasha kw’isanamu Getty

Abakandida 5 bagomba guhatanira igihembo cya BBC cy’uyu mwaka cy’umukinyi mwiza w’umupira w’amaguru muri Africa batangajwe mu kiganiro kidasanzwe cyanyuze kuri televiziyo ya BBC mu mujyi wa Johannesburg muri Africa Yepfo.

Umunya Algeria Yacine Brahimi, wari wegukanye icyo gihembo mu 2014, nawe ari muri abo, agakurikirwa n’umunya Gabon Pierre Emerick Aubameyang, umunya Ghana André Ayew, uwo muri Sénégal Sadio Mané na Yaya Touré wo muri Cote d’Ivoire.

Ushobora gutora ukanze hano cyangwa se ukoyohereza ubutumwa bwa SMS ukoresheje telefone yayo kuri ino nimero +44 77 86 20 20 08:

Gutora Pierre-Emerick Aubameyang, kanda kuri 1

Gutora André Ayew, kanda kuri 2

Gutora Yacine Brahimi, kanda kuri 3

Gutora Sadio Mané, kanda kuri 4

Gutora Yaya Touré, kanda kuri 5

Uzatsinda azatoranywa n’abafana b’umupira w’amaguru muri Africa, igihe ntarengwa cyo gutora kikaba ari ku itariki 30 z'uku kwezi kwa 11, saa kumi n’ebyiri, ku isaha mpuzamahanga GMT.

Uzatsinda azatangazwa kuwa gatanu taliki 11 z’ukwezi kwa 12 hagati ya 15:30 na 16:00 ku saha mpuzamahanga ya GMT, muri gahunda idasanzwe kuri televisiyo ya BBC World news na BBC World Service, ndetse imbuga za BBC sport na BBC Africa, nazo zizabitangaza.

Soma amategeko agenga irushanwa (ari mu cyongereza)

Batatu mu bakandida bo muri uyu mwaka, batowe n’abanyamakuru 46 muri Africa hose bari barigeze gutsindira iki gikombe cya BBC.

Ayew yacyegukanye mu 2011, Touré akibona mu 2013, Naho Brahimi yagitsindiye mu 2014.

Aubameyang amaze kugaragara kuri uru rutonde inshuro 3, mu gihe Mané we ari ubwa mbere.

Aubameyang yagize amahirwe yo gutsinda cyane uyu mwaka aho yarangije ariwe ufite ibitego byinshi mu ikipe ya Borussia Dortmund mu marushanwa aheruka, mbere yo gukora amateka mu Budage muri uyu mwaka wa 2015 ushyira 2016.

Mu kwezi kwa 10, Umunya Gabon w’imyaka 26 yabaye umugabo wa mbere watsinze igitego mu mikino 8 ya mbere mu mikino ya Bundesliga, nukuvuga ko ukomatanyije n’imikino ya mbere 17, yabonye ibitego 20 byose hamwe.

Uyu mwaka kandi wahiriye Ayew, uretse ko igikombe cya Africa cyabaye mu kwezi kwa 2, cyasize uyu musore w’imyaka 25 mu marira ubwo Black Stars yatsindwaga na Cote d’Ivoire.

Cyakora uyu mukinyi watsinze ibitego byinshi muri iyi championa yabaye ingenzi cyane kuri Ghana, ndetse nyuma yaho no muri championat y’Ubwongereza ya Premier League ubwo yatsindaga ibitego 5 mu mikino ye 10 ya mbere akinira Swansea City.

Umukinyi wa FC Porto, Brahimi yabaye ikirangirire muri Africa no mu Burayi hose. Ariko uyu munya Algeria w’imyaka 25 yakomeje kwongera ibitego mu ikipe akomokamo, ageza kuri 13 mu mikino iheruka, ari nako afasha ikipe akinamo muri Portugal ubwo yitabiraga bwa mbere Championat y’amakipe kuva mu myaka itandatu ishize.

Umwe mu mihigo y’ingenzi yesheje wabaye muri shampiona ishize, aho umubare w’amacenga yakoze kugera muri ½ yarushijwe gusa na Eden Hazard wo muri Chelsea n’ikirangirire Lionel Messi wo muri Barcelona.

Kuri 16 z’ukwezi kwa 5, Mané ukinira Southampton, yari akeneye gusa amasegonda 176 kugirango atsinde igitego cyihuse cyane kurusha ibindi mu mateka y’imyaka 23 ya Premier League.

Byiyongereye ku bitego bye 10 n’imipira 5 yatanze ikavamo ibitego mu mikino 29 ya Premier League y’uyu mwaka, akaba ari umusaruro utangaje kubera ko uyu musore w’imyaka 23 y’amavuko akinira mu kibuga hagati ahigiye imbere, aho kuba ahasanzwe hahagarara abinjiza ibitego.

Umukinnyi wenyine kuri uru rutonde wabonye igihembo uyu mwaka ni Touré, kibaba cyari igihembo yari akwiriye kuko Touré ufite imyaka 32, yamaze imyaka irenga 20 ari capitaine w’ikipe ya Cote d’Ivoire.

Uyu mukinyi uruta cyane abandi bari kuri uru rutonde, ukinira hagati, ni ingenzi cyane mu ikipe ya Manchester city , ndetse ubuhanga bwe bwaje no kwemerwa na FIFA ubwo yamuhitagamo nk’umunya Africa rukumbi waje ku rutonde rw’abahatanira igihembo cy’umupira wa zahabu.

Kanda hano usome umwirondoro w'aba bakinnyi ku buryo burambuye.