Abakandida bashaka kuyobora FIFA

Uwufise ububasha kw’isanamu Getty Images
Image caption FIFA izatora umuyobozi mushya mu kwezi kwa Kabiri 2016

Dore urutonde rw'abakandida bashaka gusimbura Sepp Blatter ku buyobozi bw'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku isi FIFA

Bicye mu biranga gahunda ya kandidatire zabo.

Abashaka kuyobora FIFA: Igikomangoma Ali cya Jordan

Umuyobozi w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru muri Jordan

"Mfitiye icyizere buri wese uzatora kuzareba umukandida mwiza kandi nizera kuba uwo muntu"

  • - Yatsinzwe na Sepp Blatter mu matora yo muri 2015

  • - Ashaka kongera umubare w'amakipe mu Gikombe cy'Isi akaba 36

  • - Ashaka gusubiza irushanwa ry'Igikombe cy'Isi ku mugabane wa Amerika ya Ruguru

Abashaka kuyobora FIFA: Jerome Champagne

Uwahoze ari Umuyobozi ushinzwe imibanire mpuzamahanga muri FIFA

"Umupira w'Amaguru umaze imyaka 20 mu ruvange ruteye inkeke zo kudakoresha amategeko no gufata ibintu muri rusange"

  • - Umukandida w'impinduka

  • - Anenga ibyo kuyobora igihe gito mu mupira w'amaguru

  • - Ashaka guhindura ibijyanye n'ubwumvikane bushingiye ku mbaraga z'amakipe n'ibihugu.

Getty

Abashaka kuyobora FIFA: Gianni Infantino

Umunyamabanga Mukuru wa UEFA

"Ubu ndi umukandida 100% kandi ndi gutera imbere ntagamije Uburayi gusa, ahubwo no ku isi yose mu ruhando rw'umupira w'amaguru"

  • - Ategerejwe kuva mu matora niba Umuyobozi wa UEFA, Michel Platini, yemerewe kwiyamamaza"

  • - Yahoze ari umunyamategeko

  • - Ashaka kongera amakipe ajya mu Gikombe cy'Isi akaba 40

Getty

Abashaka kuyobora FIFA: Tokyo Sexwale

Yari mu kanama katunganyije imikino y'Igikombe cy'Isi muri 2010

"Igipimo cy'ubuyobozi ni uguhagarara ku byo nemera nkarwana kugeza ku ndunduro. Aba Boers n'abayoboye Apariteyide barabizi"

  • - Yari imfungwa ya politike aza kuba Minisitiri muri Afurika y'Epfo

  • - Anenga uruhare rw'abaterankunga muri FIFA

  • - Yigeze kuyobora ikiganiro ' muri AfurApprentice' kireba iby'impano z'abantu muri Afurika y'Epfo.

Getty

Sheikh Salman

Umuyobozi w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru muri Aziya

"Ukeneye kugira uruhare mu biganiro bihuriwemo kandi birimo umucyo mu gihe kizaza. Ugakosora iby'igihe cyahise ugatera indi ntambwe."

  • - Abonwa nk'utararandujwe n'amahano ya ruswa avugwa muri FIFA

  • - Kandidatire ye inengwa n'imiryango iharanira uburenganzira bwa kiremwa muntu

  • - Ahakana ibirego byo kwica urubozo abakinnyi ba Bahrain mu gihe cy'imyivumbagatanyo yo mu 2011