Ibitero mu Bufaransa byahitanye 127

Uwufise ububasha kw’isanamu AP

Abantu 80 baraye bishwe igihe abagabo bitwaje intwaro binjiraga mu nzu abantu bareberamo concert ya Bataclan mu mujyi wa Paris maze abandi babarirwa muri mirongo bafatwa bugwate.

Icyo gitero cyarangiye igihe abashinzwe umutekano binjiraga muri iyo nzu ku ngufu.

Ahandi abantu barasiwe mi mu mazu y'uburiro n'utubari n'ahandi hantu hatanu mu mujyi wa Paris.

Igipolisi gitekereza ko abo bagabo bitwaje imbunda bagabye ibyo bitero bose bishwe.

Ntikizi ariko niba hari abandi bakorana nabo bakihishe.

Uwufise ububasha kw’isanamu EPA
Image caption Aba ni bamwe mu bahungishwaga bavanwa imbere y'nzu ya Bataclan

Igitero cyagabwe ku nzu abantu bareberamo concert ya Bataclan nicyo cyahitanye abantu benshi.

Iyi nzu ifite imyanya yo kwicaramo 1500.

Abagabo bitwaje imbunda barashe ku bantu barimo kureba abanyamuziki b'abanyamerika bitwa Eagles of Death Metal.

Abantu bari baje kubareba ari benshi cyane.

Mu gihe cy'isaha imwe gusa, abashinzwe umutekano binjiye ku ngufu muri iyo nzu hanyuma abantu bane bagabye igitero barapfa.

Batatu biturikirijeho ibisasu naho uwa kane araswa n'igipolisi.

Uwufise ububasha kw’isanamu Getty
Image caption Abapolisi imbere ya resitora Cafe La Belle Equipe nyuma y'ibyo bitero.

Nanone kuwa gatanu nijoro, hafi ya Place de la Republique na Place de la Bastille, amazu y'uburiro atatu akunzwe cyane n'akabari byibasiwe n'abagabo bitwaje imbunda za Kalashnikov.

Abantu bagera kuri 40 bariishwe mu gihe abakiriya barobanurwaga ahantu hanyuranye harimo resitora icuruza pizza na resitora icuruza ibiryo byo muri Cambodge yitwa Le Petit Cambodge.

Abatuye umujyi wa Paris basabwe kutava mu mago yabo kandi abasirikare 1500 bashyizwe mu mihanda yo muri uwo mujyi.

Ibi n'ibyo bitero bihitanye abantu benshi mu Burayi nyuma y'ibyagabwe i Madrid muri 2014.

Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Perezida Hollande yamaganye ibyo bitero.

Perezida w'Ubufaransa, Francois Hollande, yavuze ko ibyo bitero byagabwe kuwa gatanu mu ijoro ari amahano maze yizeza abaturage b'igihugu cye ko atazahwema kurwanya iterabwoba.

Perezida Hollande yagize ati: "abantu 127 bishwe n'aho abandi benshi barakomereka. Igihugu kiri mu mubabaro udasanzwe, imiryango irababaye. Nategetse ko hatangira icyunamo cy'iminsi itatu."

Umutwe wiyita Leta ya Kiyisilamu (IS) wavuze ko uri inyuma y'ibyo bitero byo mu Bufaransa.

Perezida Hollande yavuze ko ubu bwicanyi ari intambara IS ishoye ku Bufaransa kandi yongeraho ko uyu mutwe wabifashijwemo n'abantu bari imbere mu gihugu.

Abategetsi b'Ubufaransa baravuga ko hari pasiporo yo mu Misiri yabonetse iruhande rw'umurambo rw'umwe mu bagabye ibyo bitero.

I Paris imihango yose ikorerwa mu ruhame yabujijwe kugeza ku wa kane kandi n'imikino yaburijwemo.

Za ambasade n'amazu y'ubutegetsi byongerewe uburinzi. Ibitaro byo muri uwo mujyi biravuga ko byavuye abantu 300 nyuma y'ibyo bitero ariko 80 muri bo ngo bararembye cyane.

Mu ntangiriro z'ukwezi kwa mbere k'uyu mwaka hagabwe ibitero by'iterabwoba mu gihe cy'iminsi itatu i Paris igihe intagondwa z'abayislamu zicaga abantu 18.

Icyo gihe ibitero byagabwe ku kinyamakuru Charlie Hebdo, inzu y'ubucuruzi y'abayahudi ndetse hicwa n'umupolisikazi wari mu kazi.

Kurikira hano uko ibintu byifashe ubungubu mu Bufaransa (biri mu rurimi rw'icyongereza).

Image caption Abafana binjiye mu kibuga kuri Stade de France nyuma y'umukino hagati y'Ubufaransa n'Ubudage mu gihe amakuru y'ibitero yasakaraga.
Image caption Abatabazi bahungisha abantu nyuma ya kimwe mu bitero.
Image caption Ababibonye biba baravuga ko abantu benshi bishwe.