Pistorius mu mirimo simburagifungo

Ibitangazamakuru byo muri Afurika yepfo biravuga ko icyamamare mu mikino ngororangingo, Oscar Pistorius, uyu munsi ari we munsi we wa mbere yatangiriyeho gukora imirimo simburagifungo kuva aho asohokoye muri gereza hashize ibyumweru bitatu.

Yarekuwe kubera kwitwara neza muri gereza ariko akomeza gufungishwa ijisho ari mu rugo.

Yari amaze gusa igihe kitagera ku mwaka muri gereza ku myaka itanu yakatiwe kubera kwica umukunzi we, Reeva Steenkamp, atabigambiriye muri 2013.

Ubushinjacyaha bwajuririye mu rukiko rw'ikirenga rwo muri Afurika yepfo busaba ko igihano yakatiwe cyo kwica atabigambiriye gihundurwa igihano cyo kwica kandi agasubira muri gereza.