Impaka z'Abademokarate kuri IS nyuma y'ibitero by' i Paris

Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Abakandida bo mu ishyaka ry'Abademokarate bafashe umwanya wo kwibuka abaguye mu bitero by'i Paris

Inkeke z’umutekano mucye ku isi ziterwa n’umutwe wa Islamic State zagarutsweho cyane mu biganiro mpaka bya politike hagati y’abakandida mu ishyaka ry’abademokarate muri Amerika.

Abakandida barahanganira kwiyamamariza kuba perezida muri Amerika.

Uwahoze ari minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Hillary Clinton, yakomoje ku bitero byabereye i Paris, avuga ko umutwe wa I-S ugomba gutsindwa, atari ugukumirwa gusa.

Anavuga ko isi yose icyeneye gushyira hamwe mu kurwanye ingengabitecyerezo ya jihadi.

Isesengura: Kim Ghattas, BBC News, I Des Moines

Iki cyari ikiganiro mpaka cyagombaga kwibanda ku mirongo ya gahunda za politike z’imbere mu gihugu ariko ibitero by’I Paris byatumye iminota 30 ya mbere yibanda kuri gahunda ya politike mpuzamahanga. Ni impaka Madamu Clinton, nk’uwahoze ari minisitiri w’ububanyi n’amahanga yagombye gutsinda ariko si ko byagenze. Yasaga nk’ufite umujinya kandi asubiza mu buryo bwo kwirwanaho igihe abahanganye nawe ndetse n’abayoboye ikiganiro bamuhataga ibibazo ku byo yagezeho ndetse no ku murage wa Bwana Obama.

N’ubwo yagaragaje ubumenyi busumbye ndetse no kwerekana ko yumva ibi bibazo, yaba we cyangwa abandi bahanganye nawe mu bademokarate, nta watanze umurongo wa gahunda itomoye ku buryo bwo gutsinda cyangwa gukumira umutwe wa I-S.

Kuri iyi nshuro, Bwana Sanders na Bwana O’Malley bari bafashe icyemezo cyo kutajenjeka cyangwa ngo borohere Clinton uza imbere ku bahabwa amahirwe mu ishyaka rye. Ibi byatumye iki kiganiro cya kabiri cy’abo mu ishyaka ry’aba Demokarate gikara cyane ndetse kigaragaramo guhangana ariko kandi cyabonetsemo kubahana. Inzira yo gutora umukandida uzahagararira ishyaka iracyasa n’ifunze kuri aba bagabo babiri ariko ntibarakurayo amaso.

Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Hillary Clinton yagerageje kwirwanaho ku ntambara yo muri Iraki
Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Bernie Sanders yavuze ko ihinduka ry'ibihe ari cyo kintu giteye isi inkeke cyane

Umwe mu bahanganye nawe, Bernie Sanders, yanenze ibyagezweho na Hillary, avuga ko akavuyo kasizwe muri Iraki kateye isi umutwaro w’ivuka ry’umutwe wa IS ushamikiye kuri Al Qaeda.

Ikiganiro mpaka cyatangijwe no gufata umwanya wo kwibuka abaguye mu bitero byagabwe I Paris.