Myanmar: Perezida yasezeranyije kurekura ububutegetsi mu ituze

Uwufise ububasha kw’isanamu EPA
Image caption Perezida Thein Sein yasezeranyije ko ubutegetsi buzahererekanywa mu ituze

Perezida wa Myanmar, Thein Sein, yasezeranyije abaturage ko ubutegetsi buzahabwa ishyaka ritavuga rumwe na leta rya Aung San Suu Kyi ryatsinze amatora.

Thein Sein yatangaje ibi mu nama y’amashyaka ya politike I Yangon.

Ishyaka riharanira demokarasi mu gihugu (NLD) ryabonye amajwi 80% by’amajwi mu nteko ishinga amategeko mu matora yabaye mu cyumweru gishize.

Ibiganiro byiga uburyo hazashyirwaho guverinoma nshya biteganyijwe gutangira mu cyumweru gitaha.

Ubutegetsi nibuhererekanywa, bizarangiza imyaka irenga 50 ya guverinoma ishyigikiwe n’igisirikare muri Myanmar.