Byagenze gute i Bataclan?

Uwufise ububasha kw’isanamu Getty

Imodoka yo mu bwoko bwa Volkswagen Polo, yahagaze hanze y’icyumba cyaberagamo igitaramo i Bataclan saa 20:40 ku isaha mpuzamasaha (GMT) ku wa Gatanu, hanyuma abagabo batatu bari btwaje intwaro ziremereye barasohoka.

Mu gihe kitageze ku masaha atatu, bari bapfuye bamaze kwica abantu 89 aho hantu banakomeretsa 99 ku buryo bukomeye. Byagenze gute hagati aho?

Michael O’Connor, w’imyaka 30 uturuka mu Bwongereza warokotse igitero agira ati: “Byasaga no mu ibagiro”, uko ni ko yabibwiye BBC Radio 5Live. “Nari ndimo guca mu maraso…nagombye guca hejuru y’imirambo kugira ngo nsohoke.”

Abashinjacyaha mu Bufaransa batangiye akazi kagoye ko gushaka no gushyira hamwe ibimenyetso n’inyandikomvugo z’abatangabuhamya mu kugerageza kumenya uko byagenze. Ariko inkuru z’abarokotse ziratanga ishusho y’uko byagenze mu buryo bw’igice.

Abarashi binjiye mu nyubako baciye ku muryango munini saa 21:40, nyuma y’iminota iri hagati ya 30-40, itsinda ry’abacuranzi “Eagles of Death Metal” ryari ritangiye gucuranga. Abatangabuhamya bavuga ko babonye imirambo hasi, hafi y’urugi.

Abatangabuhamya, Grégoire, Thomas na Nicolas babwiye ikinyamakuru Liberation ko abarashi bageze mu nzu, barashe mu kivunge cy’abantu. Igikorwa cyabo cya mbere cyari ukurasa buri wese wari uhagaze kuri kontwari y’akabari.

Uwufise ububasha kw’isanamu AP

Aba batatu bari barimo bareba igitaramo bari ku kumba ko hejuru bita “Balcony”, bibuka babona abantu bagenda mu kivunge mbere y’uko abantu bamenya neza ibyarimo biba, batangira gucika abicanyi.

Undi wari mu gitaramo, Fahmi, yari ari mu kivunge mu kiciro cyo hagati (aho abantu bicara mu cyumba cy’ibitaramo) yumva urusaku rw’ibintu biturika. Yabwiye Liberation ati: “Mbere na mbere nabanje kugira ngo biri muri gahunda y’igitaramo, ariko mpindukiye mbona umuntu wari warashwe mu jisho.”

Abantu benshi baguye hasi, ariko nta hantu ho kwihisha henshi hari hahari muri icyo cyumba cyaberagamo igitaramo. Abarashi barashe mu kivunge cy’abantu bari baryamye hasi nta gutoranya.

Bigaragara nk’aho umwe mu barashi yazamutse ku madarage akica abantu bari mu gitaramo mu kumba ko hejuru, agasa nk’ukoresha aha hantu nk’uburyo bwitegeye kugira ngo abone uko arasa abandi bari hasi.

Undi mutangabuhamya, Anthony, yabwiye Liberation ko mu gihe cy’urujijo no guhungabana, umuntu ushinzwe umutekano yavuze mu ijwi risakuza asaba buri wese kumukurikira banyuze mu muryango ukoreshwa mu gihe cy’ibihe byihutirwa bikomeye, ibumoso bw’aho abacuranzi bari bari.

Abantu besnhi bashoboye guca muri iyi nzira, benshi bakomeretse bikomeye, uburyo basohotse buteye ubwoba bwafashwe ku mashusho ya telefoni ngendanwa yari hejuru mu idirishya ry’icyumba cyo hejuru giteganye no hakurya y’umuhanda.

Julien Pearce, umunyamakuru wa radiyo mu BUfaransa yitwa Europe 1, yaguye hasi hafi y’aho abacuranzi bari bari mu gihe cy’iminota nk’icumi mugihe igitero cyari kigikomeza.

Mu gihe cy’agahenge k’amasasu, abarashi bari kongera amasasu mu mbunda zabo, yashishikarije itsinda ry’abantu bagera ku 10 bari bamwegereye kugerageza gucika, basimbukira aho abacuranzi bataramiraga.

Uwufise ububasha kw’isanamu EPA

Yagize ati “Twihishe mu kumba gato iburyo bw’aho abacuranzi bari bari, ariko ikibabaje ni uko ntacyo byatanze. Twari twatawe mu mutego.” Bategereje akandi gahenge ka kabiri basimbuka berekeza mu muryango unyurwamo mu gihe cy’amajye ku rundi ruhande, Bwana Pearce aterura umugore wari wakomeretse bikomeye amutwara ku rutugu. Grégoire, Thomas na Nicolas, bavuga ko abantu bagera kuri 50 bashoboye kugera ku gisenge, bahamara nk’amasaha arenga abiri kugeza igikorwa cya polisi kirangiye. Abandi bihishe mu biro cyangwa bifungirana mu bwiherero, bategereza ubufasha.

Uwufise ububasha kw’isanamu BFMTV

Ariko abantu benshi bari bagiye kureba igitaramo nta mahitamo menshi bari bafite uretse kuguma hamwe, hagati y’imirambo n’abantu bakomeretse.

O’Connor yagize ati: “ Nakuruye umukobwa w’inshuti yanjye munsi yanjye muryama hejuru. Hari umuntu wari uri hafi y’amaguru yanjye, hari umuntu wari uryamye hejuru y’umutwe w’inshuti yanjye, byari umubyigano nyawo. Hari abantu bari bataye ubwenge cyangwa bakomeretse bikomey. Ntekereza ko bari bapfuye.”

O’Connor yari afite ubwoba ko ibintu biba nabi kurushaho. Yagize ati: “ Nabwiye umukunzi wanjye ko mukunda cyane. Ni iki kindi wakora mu bihe nk’ibyo?”

Theresa Cede yabwiye BBC ati: winyeganyega’ kubera ko buri kanya abantu baragendaga ahantu hose, amasasu yarakomeje.”

Uwufise ububasha kw’isanamu AP

Nyuma y’icyo madamu Cede avuga yumvise ari nk’ibihe bitagira iherezo, polisi yaraje. O’Connor yagize ati:” Nashoboraga kubona umuryango wa sitade inyuma yacu. Nabonye urugi rufunguka buhoro buhoro. Sinari nzi ikirimo kwinjira, noneho mbona amatoroshi, urumuri, noneho ndatekereza nti: ‘bagomba kuba ari abapolisi.’

“Bari bari inyuma y’ingabo zidatoborwa n’amasasu. Nta kintu bavuze, barimo batwitegereza ko tuguma hamwe. Bashyize uruzitiro inyuma mu cyumba batunga imbunda mu kumba ko hejuru aho abaterabwoba bari bari. Twumvise urusaku rw’amasasu-Sinzi niba rwararajwe na polisi yari hafi yacu cyangwa abapolisi bari binjiye mu cyumba hejuru, ariko twumvise urusaku rw’amasasu rusa n’urugenzuwe.”

Uwufise ububasha kw’isanamu Getty

Umushinjacyaha w’I Paris avuga ko umupolisi yarashe umwe mu barashi ikoti yari yambaye ririmo igisasu riraturika. Abandi babiri bahise bituritsa.

O’Connor ati:“Polisi yatubwiye gushyira amaboko mu kirere niba twabishobora, kugira ngo bamenye ko tukiri bazima, twariruhukije cyane.”

Byari birangiye ariko akazi ko gutabara abari bakomeretse bikomeye ko kari gatangiye.

Ibindi kuri iyi nkuru