Gineya: Umurwayi wa nyuma wa Ebola yakize

Uwufise ububasha kw’isanamu Getty
Image caption Uruhinja rwavukiye mu kigo kivura Ebola cya Nongo, ku mubyeyi wari urwaye Ebola.

Abakozi bo mu nzego z’ubuzima bavuga ko umurwayi wa nyuma uzwi ko arwaye Ebola muri Gineya yakize n’ibitaro by’ i Conakry byamusezereye.

Umuvugizi w’urwego rwa Gineya rushinzwe icyorezo cya Ebola yavuze ko ibipimo bibiri byakozwe kuri uyu murwayi byombi byagaragaje ko nta ndwara ikimurangwaho.

Niba nta wundi murwayi ugaragaye muri iki gihugu mu byumweru bitandatu biri imbere, hagomba gutangazwa k’umugaragaro ko Gineya itakirangwamo icyago cya Ebola.

Iki cyorezo cyadukiye muri Gineya cyahitanye abantu 11.000 mu bihugu bya Afurika y’uburengerazuba.

Ibihugu bituranyi, Sierra Leone na Liberiya byo byamaze gutangazwa ko bitakirangwamo indwara ya Ebola.

Fode Tass Sylla wo mu kigo gikurikiranira hafi ibya Ebola agira ati: ”Umurwayi wa nyuma wemejwe ko arwaye Ebola yamaze gusezererwa.Twakoze amasuzuma abiri kandi ibipimo byerekanye ko nta ndwara afite.”

Uyu murwayi wari ukiri uruhinja rumaze iminsi 19 gusa yavukiye mu kigo kivura Ebola cya Nongo. Ariko nyina nawe wari ufite iyi ndwara, we ntiyashoboye kuyirokoka.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ryatangaje ko Sierra Leone itakirangwamo Ebola nyuma y’iminsi 42 bigaragaye ko nta murwayi mushya wa Ebola ugaragaye.

Liberiya yo yari yatangajwe nk’igihugu kitakirangwamo Ebola mu kwezi kwa 9.

Icyorezo cya Ebola mu burengerazuba bwa Afurika cyavuzwe bwa mbere mu mwaka wa 2014.

Ibindi kuri iyi nkuru