Kerry: Abagabye ibitero by'i Paris ni 'ibikoko by'abicanyi'

Uwufise ububasha kw’isanamu AP

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Amerika, John Kerry, yasobanuye abarwanyi ba Islamic State (IS) ‘nk’ibikoko by’abicanyi’ nyuma y’ibitero byo ku wa Gatanu i Paris.

Bwana Kerry, uri i Paris mu biganiro na perezida Francois Hollande, yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifatanyije n’Ubufaransa ‘urutugu ku rutugu.’

Bwana Hollande yavuze ko Ubufaransa bwiyemeje kurimbura IS.

Ibitero by’indege z’Ubufaransa byagabwe ku barwanyi b’uyu mutwe mu ijoro ryacyeye.

IS yavuze ko yagabye ibitero ku tubari, amazu y’uburiro, ku nzu y’imyidagaduro nsetse na sitade ikica abantu 129.

Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Ubutumwa bwo kwifatanya n'Ubufaransa buri ku isi yose, ndetse no hanze ya ambasade y'Ubufaransa i Mexico City.

Igikorwa gikomeye cyo guhiga umwe mu bagize umutwe wa IS ukekwa cyane, Salah Abdeslam, watekerezwaga ko yahungiye hakurya y’umupaka mu gihugu cy’amavuko cy’Ububiligi, kirakomeje.

Guverinoma y’Ububiligi yazamuye urugero rw’inkeke zishingiye ku iterabwoba, byatumye umukino w’umupira w’amaguru wagombaga guhuza Ububiligi na Esipanye usubikwa.

Ibindi kuri iyi nkuru