Sudani y'Epfo: Bisi y'abagenzi yaguwe gitumo

Uwufise ububasha kw’isanamu 1

Bisi yavaga i Juba ijya i Kampala yaguwe gitumo, imishwaho amasasu mu gitondo cy’uyu wa Kane.

Umunyamakuru uri hafi muri ako gac, Philip Thon, yavuze ko ibyo byabaye ahayinga saa 7:00 za mu gitondo i Moli, mu bilometero 50 (km 50) uvuye ku mupaka wa Nimule.

Polisi muri Sudani y’Epfo iri kugerageza kumenya umubare nyawo w’abakomeretse.

Abapfuye bane n’abakomeretse bane bajyanywe ku bitaro bya Juba.

Polisi ivuga ko hashobora kuba hapfuye abantu bagera kuri 25 kandi abandi ntibaramenyerwa irengero.

Umunyamakuru wa BBC, Patience Atuhaire, uri i Kampala yavuganye n’umuyobozi wa polisi mu karere k’amajyaruguru ya Uganda, hafi y’umupaka wa Sudani y’Epfo.

Yavuze ko abapolisi be bahise bajya mu nama kandi bari mu biganiro na bagenzi babo muri Sudani y’Epfo kugira ngo bamenye uko ibintu byagenze.

Yanavuze ko bari gushaka uburyo bajyana inkomere ku bitaro bya Lacor, mu gace ka Guru muri Uganda.

Patience aracyagerageza kuvugana n’ubuyobozi bwa ny'iri bisi, muri kompanyi y’ingendo izwi ku izina rya Friendship.

Ntibisobanutse uri inyuma y’igitero, ariko bamwe mu bakomeretse bavuganye n’umunyamakuru, bavuze ko abagabye igitero bari bambaye imyenda y’igisirikare cya Sudani y’Epfo banavuga indimi z’aho.

Ubuhahirane mu bucuruzi hagati ya Kampala na Juba buri hejuru, amakamyo n’amabisi aba yuzuye umuhanda.

Ni inshuro ya mbere bisi itwaye abagenzi iterwa gitumo muri uyu muhanda mu gihe kinini gishize.