LONI yashyize imbaraga hamwe mu guhashya IS

Uwufise ububasha kw’isanamu AP

Akanama k’Umuryango w’Abibumbye katoye ku buryo bukomeye icyemezo cyo kongera urugero rw’ibikorwa byo kurwanya umutwe wa Islamic State nyuma y’ibitero byagabwe i Paris mu Bufaransa mu cyumweru gishize.

Umushinga w’icyemezo watanzwe n’Ubufaransa wasabye ibihugu byibumbiye muri LONI “gufara ingamba zose zishoboka” mu guhangana na IS.

IS yigambye ko yagabye ibitero by’i Paris, byica abantu 130. Yanigambye kandi ibitero byishe abantu muri Libani mu kwezi gushize, mu gihe umutwe ushamikiye kuri IS wavuze ko wahanuye indege y’Uburusiya mu kwezi kwa Cumi, mu Misiri.

Uwufise ububasha kw’isanamu DH
Image caption Hasna Ait Boulahcen biracyekwa ko yiturikijeho igisasu

Icyemezo cya LONI 2249 kinamagana ibitero biheruka kugabwa i Sousse muri Tuniziya na Ankara muri Turukiya.

Icyemezo cy’Akanama k’Umutekano ka LONI kije mu gihe abategetsi mu Bubiligi batangarije impuruza ikomeye yo kuryamira amajanja nyuma y’inkeke ”igitero mu gihe cya hafi” i Buruseli.

Inzira za gari ya moshi zafunzwe kugeza ku Cyumweru kandi abantu basabwe kudakoranira ahantu hateranira abantu benshi harimo n’amaguriro akomeye cyangwa inzu z’imyidagaduro.

Ibindi kuri iyi nkuru