Papa Fransis yageze mu gihugu cya Uganda

Image caption Papa Fransis ageze ku kibuga cy'indege cya Entebbe

Umushumba wa kiriziya Gatorika, Papa Fransis yageze muri Uganda.

Yakiriwe n'imbaga y'abantu bari bagiye kwirebera Papa Fransis.

Ku kibuga cy'indege yakirirwe na Perezida Yoweri Museveni, abayobozi bakuru ba leta n'abayobozi ba kiriziya

Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Papa Fransis afatanye amaboko n'urubyiruko rwa Kenya ku kibuga cy'imikino cya Kasarani.

Yahuye na Perezida Museveni wa Uganda, yagombaga guhura na Perezida Salva Kiir wa Sudani wagiye muri Uganda kubonana nawe.

Amakuru aravuga ko Papa Fransis akurikiranira hafi intambara yo muri Sudani y'epfo.

Ejo azavugira ijambo mu nama y'urubyiruko anasure ishuri ry'abana bafite ubumuga.

Image caption Papa Fransis asezera ku kibuga cy'indege cya Nayirobi yerekeza muri Uganda.

Umunyamakuru wa BBC uri muri Uganda aravuga ko Papa Fransis yifuza ko abantu bibanda ku bakene

Mbere y'uko ahaguruka i Nayirobi, aho yatangiriye urugendo rwe, Papa Fransis yahuye n'urubyiruko rwa Kenya, yarusabye kurwanya ivangura moko no guhangana na ruswa.

Azakomeza urugendo rwe ajya muri Republika ya Centre Afurika.