Urukiko rwa TPIR rwashoje imirimo yarwo

Ubusitani rwitiriwe 'Urubuga rw'amahoro' mu mujyi wa Arusha
Image caption Ubusitani urukiko rusize Arusha bwitiriwe 'Urubuga rw'amahoro'.

Urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho Urwanda ruri i Arusha, rwashoje imirimo yarwo ku mugaragaro uyu munsi, mu muhango wijihijwe n'abantu benshi barimo abacamanza banyuranye baruyoboye, intumwa z'u Rwanda, ndetse n'intumwa ya Leta ya Tanzania, igihugu cyakiriye urwo rukiko mu gihe cy'imyaka 21 rwari rumaze rushinzwe.

Nk'uko abayobozi banyuranye b'urukiko babivuze muri uwo muhango, urukiko rushoje imirimo yarwo rukoreye inyandiko z'ibirego abantu 93.

Muri bo 61 bakatiwe ibihano biri hagati y'imyaka iatandatu no gufungwa burundu, 14 bahanagurwaho ibyaha. Hari imanza enye zimuriwe mu nkiko z'ibihugu, ebyiri mu Bufransa n'ebyiri mu Rwanda. Ariko kandi hari abantu icyenda urukiko rutarashoye guta muri yombi.

Amadosiye ya batatu muri bo, abo urukiko rwita ba Ruharwa, aribo, umucuruzi Felisiyani Kabuga, Major Protais Mpiranya wayoboraga umutwe warindaga umukuru w'igihugu, na Agustini Bizimana wari Ministri w'ingabo, yashyikirijwe Urwego rw'umuryango w'abibumbye rwashyiriweho kurangiza insigarira z'uru rukiko , MICT, naho ay'abandi batandatu ashyikirizwa u Rwanda kugira ngo ruzabakukirane.

Iyo MICT ubu irimo kubaka Arusha, mu kibanza leta ya Tanzania yahaye Umuryango w'abibumbye, ikaba ariyo izacunga inyandiko zose zijyanye n'ibyabaye mu rukiko mu myaka yose rwari rumaze rukora.

Nubwo urukiko rwafunze ku mugaragaro ariko hari abantu batandatu bahurijwe mu rubanza rwitiriwe Butare, bazasomerwa mu rw'ubujurire tariki ya 14 z'uku kwezi.

Ni muri urwo rubanza, umutegarugori umwe rukumbi warezwe muri uru rukiko aregwamo : Paulina Nyiramasuhuko wari Ministi w'umuryango no guteza imbere abategarugori.

Usibye umuco wo kudahana abayobozi b'urukiko bavuga ko barwanije mu icibwa ry'izo manza, basize inyandiko nyinshi n'ibyemezo binyuranye mu rwego rw'amategeko mpanabyaha mpuzamahanga, abashakashatsi, impuguke ndetse n'abacamanza bashobora kwifashisha.

Uru rukiko rwabaye urwa mbere mu nkiko mpuzamahanga, rwakurikiranye ikibazo cyo gukorera abagore n'abakobwa ibya mfurambi, ndetse rukagishira mu rwego rw'ibyaha byibasira inyoko-muntu, no kugishyira mu mujyo w'ibikorwa bya jenoside.

Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Augustin Bizimungu - wahoze ari umukuru w'igisirikare cy'Urwanda - ubwo yari imbere y'urukiko muri 2002.

Kimwe mu byemezo bidasubirwaho byafashwe muri uru rukiko ni icyemeza ko ibyabaye mu Rwanda muri 94, ari jenoside.

Urukiko ariko rurinze rusoza imirimo yarwo ubushinjacyaha budashoboye kuzana ibimenyetso simusiga bigaragaza ko iyo jenoside yateguwe, ari nayo mpamvu hafi ya bose mu baciriwe imanza, bahanaguweho icyaha cyo gucurira hamwe umugambi wa jenoside.

Gusa uwari uhagagariye u Rwanda mu muhango wa none, Ministri w'ubutabera Johnson Busingye, yavuze ko kuba urukiko rwarakatiye abantu b'ingeri zinyuranye, barimo abanyapolitiki, abihayi'Imana, abasirikare, abanyamakuru ndetse n'abantu basanzwe, bigaragaza ko umugambi wa jenoside wari wateguwe.

Bwana Busingye, nubwo yashimye bimwe mu byo urukiko rwagezeho, yanenze kuba mategeko yarwo nta ndishyi z'akabababro n'impozamarira yateganije ku bajahajwe, abangirijwe n'abahutajwe na jenoside.

Yavuze kandi ko u Rwanda rutizihiye icyemezo cyo gushyingura inyandiko zose z'imanza hanze y'u Rwanda kandi zipfundikiye amateka yarwo.

Ministri w'u Rwanda w'ubutabera yavuze ko igihugu cye kizakomeza gusaba ko izo nyandiko zazanwa mu Rwanda.

Bwana Busingye yavuze kandi ko igihugu cy'u Rwanda kitazasinzira kitadaye muri yombi abagishakishwa.

Yinubiye ariko ibinyamakuru bimwe birimo mpuzamahanga, biha ijambo abantu bakatiwe bazira jenoside, kuko ngo bibaha urubuga rwo gukomeza gukongeza ingengabitekerezo ya jenoside.

Ikindi kibazo urukiko rwa Arusha rusize n'icy'abantu bahanaguweho ibyaha batarabona ibihugu bibakira, bakaba bakiri Arusha batunwze n'umuryango w'abibumbye.

Hamwe n'abarangije ibihano byabo, abari Arusha bashaka iyo berekeza ni 11.

Bwana Busingye we yavuze ko bataha iwabo, mu Rwanda, mu gihe bo bavuga ko nta mutekano bahabona, dore ko akenshi n'igihe bahanagurwagaho ibyaha, mu Rwanda habaga imyigaragambyo yamagana irekurwa ryabo.

Uwufise ububasha kw’isanamu
Image caption Bamwe mu bakiri Arusha bashaka iyo berekeza.

Kuri icyo kibazo umwe mu bigeze kuyobora uru rukiko, umucamanza Dennis Byron, yavuze ko kuba abo bantu babura igihugu kibakira, ari igitotsi mu mujyo muzima w'ubutabera mpuzamahanga.

Kubera ko bamwe muri abo bantu basabye ubuhungiro muri Tanzania, ariko Tanzania ikaryumaho, uwari uhagagariye Leta ya Tanzania muri uwo muhango, Bwana Yahaya Simba, Umunyamabagnag wungirije muri ministeri y'ububanyi n'amahanga, yabwiye BBC ko igihugu cye gifite impunge ku birebana nabo.

Ku ruhande rumwe ngo bafite impungenge y'ibyo abo bantu bashobora gukora bamaze gutuza muri Tanzania byabangamira igihugu cy'igituranyi, ariko kandi ngo bafite impungenge z'umutekano wabo, niba harabaye imyigaragambyo irwanya irekurwa ryabo, ni uko bashobora guhungabanyirizwa umutekano baramutse babaye muri Tanzania, ibyo bikaba byabatera ibibazo.

Ikindi cyanenzwe mu mategeko y'uru rukiko, nk'uko nanone umwe mu bayoboye uru rukiko, umucmanza Navanathem Pillay yabivuze, ni ukudateganya indishyi ku bafatiwe ubusa, dore ko hari nk'umusore Jean Bosco wigeze gufatirwa i Nairobi bamwibeshyeho, akamara amezi atatu afungiye Arusha, ariko agataha nta ndishyi abonye.

Mu rwego rwo kutazibagirana mu mujyi wa Arusha, no gushimira abaturage b'uwo mujyi barwakiriye, urukiko rwasize ruteguye ubusitani mu mujyi rwagati wa Arusha, rwise Urubuga rw'Amahoro, rwubakamo urwibutso rushushanyijeho inuma itwaye umunzani mu kinwa cyayo, bivuze Ubutabera, inkingi y'amahoro.