Abanyafurika miliyoni 75 batanze ruswa

Amaleta ngo yananiwe kurwanya ruswa.
Image caption Amaleta ngo yananiwe kurwanya ruswa.

Umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa, Transparency International, uravuga ko abanyafurika miliyoni 75 batanze ruswa mu mwaka ushize.

Benshi mu bo uwo muryango wavuganye nabo batekereza ko ruswa yiyongereye mu mezi 12 ashize kandi ko amaleta yananiwe kugira icyo abikoraho.

Bavuze ko abayobozi bo hejuru mu bigo by'ubucuruzi aribo bamuzwe cyane na ruswa nyuma y'igipolisi.

Transparency international ivuga ko gukoresha nabi imyanya y'ubutegetsi y'ubutegetsi byongera ubukene kandi bikavutsa abantu ibyangombwa by'ibanze bakeneye.

Uwo muryango wavuganye n'abantu barenga ibihumbi 43 bo mu bihugu 28 byo ku mugabane wa Afurika.