Amerika: abagore ntibazahezwa ku rugamba

Igisirikare cya Amerika kigomba kuba cyatangiye kubahiriza icyo cyemezo mu mwaka utaha. Uwufise ububasha kw’isanamu AP
Image caption Igisirikare cya Amerika kigomba kuba cyatangiye kubahiriza icyo cyemezo mu mwaka utaha.

Ministri w'ingabo wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Ash Carter, yatangaje ko abagore ntaho bazahezwa mu mirimo yose y'igisirikare.

Bwana Carter yavuze ko ingabo za leta zunze ubumwe za Amerika zidashobora gukomeza kwirengangiza ubuhanga n'ubushobozi bifitwe na kimwe cya kabiri cy'abatuye icyo gihugu.

Yavuze ko guhera ubungubu abasirikare b'abagore bemerewe gutwara ibifaru, kurashisha ibibunda bya muzinga no kuyobora mu mirwano abasirikare barwanira ku butaka.

Iki cyemezo kidasanzwe kivuguruje umukuru w'ingabo zose za Amerika wavugaga ko igisirikare kirwanira mu mazi cyagombye kwemererwa guheza abasirikare b'abagore mu mirwano y'imbere ku rugamba.