Zanzibar batwitse Radiyo yigenga

Abantu bataramenyekana batwitse radiyo yigenga yo mu kirwa cya Zzanzibar.

Umuyobozi wa "Hits FM" yavuze ko ejo nijoro abantu bari bambaye ibintu bahishe amaso yabo, bateye aho iyo radiyo ikorera, bategeka abakozi bayo kuyivamo, maze barayitwika.

Impamvu yo gutwika "Hits FM" ntiramenyekana, ariko umunyamakuru wa BBC uri muri Tanzaniya, yavuze ko bibaye mu gihe muri Zanzibar hari icyuka kibi kubera icyemezo cyafashwe cyo kuburizamo gutangaza ibyavuye mu matora mu kwezi kwa 10.

Kugeza ubu ntabwo igihe andi matora y'umukuru w'igihugu n'abadepite azabera kiramenyekana.