Google yatangije WIFI muri Uganda

Uwufise ububasha kw’isanamu AFP

Ikigo cyazobereye mu ikoranabuhanga rya interineti - GOOGLE - cyatangije muri Uganda gahunda yo gutanga rezo za interineti hatakoreshejwe insinga bita WIFI.

Ibi kandi Google irateganya no kubikora ahandi muri Afurika muri gahunda yo kugeza ku bantu interineti yihuta ku giciro giciriritse.

Iyi rezo ya interineti Google yayigeneye abacuruza imirongo ya interineti mu gihugu imbere maze nabo bakazajya baca amafaranga abakiriya bazaza babagana.

Google ivuga ko gukoresha interineti ku munsi wose udahagaze bizatwara amadolari 30 y'abanyamerika.

Google kandi iravuga ko mu mujyi wa Kampala iyo interineti yayo iboneka ahantu 120.

Ababinenga baravuga ko uyu mushinga wagombye kwibanda ku turere tw'ibyaro hataboneka cyane imirongo ya interineti yihuta.