Abafaransa mu matora y'uturere

Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters

Abafaransa kuri iki cyumweru bari mu matora yo mu turere, ya mbere nyuma y’ibitero by’iterabwoba byibasiye umujyi wa Paris mu kwezi gushize bigahitana abantu 130.

Ibipimo by’amajwi byerekana ko ishyaka rya Front National rishobora kubona amajwi ashimishije.

Ishyaka - Les Republicains - rya Nicolas Sarkozy wigeze kuyobora igihugu byitezwe ko rishobora gutsinda mu turere twinshi kurusha ishyaka riri ku butegetsi ry’abasosiyalisite.

Uturere tw’Ubufaransa dufite ububasha bugari ku birebana no gutwara abantu n’ibintu, uburezi n’iterambere ry'ubukungu.

Aya matora akurikiraniwe hafi cyane na benshi kubera ko ibipimo by’amajwi byerekanye ko abafaransa badashyigikiye abimukira biyongereye ndetse ko n'abashyigikiye politiki y’ishyaka rya Front National irwanya Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi biyongereye nyuma y’ibitero by’i Paris.