Umuyobozi w’umujyi wa Aden yishwe

Ingabo za leta zishubije umujyi wa Aden mu kwezi kwa karindwi. Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Ingabo za leta zishubije umujyi wa Aden mu kwezi kwa karindwi.

Inzego zishinzwe umutekano muri Yemeni ziravuga ko umuyobozi w’umujyi wa Aden uri mu majyepfo ya Yemeni - Jaafar Mohammed Saad - yaguye mu gitero cyarimo ibintu biturika.

Umurongo w’imodoka zari zitwaye Jaafar Mohammed Saad zagabweho igitero mu gace ka Tawahi ko muri uwo mujyi.

Inyeshyamba z’abahouthi ziri mu majyaruguru ya Yemeni zigenzura igice kinini k’igihugu harimo n’umurwa mukuru Sanaa.

Mu kwezi kwa karindwi, umujyi wa Aden wishubijwe n’ingabo za leta zishyigikiwe n’ingabo z’ibihugu birangajwe imbere na Arabia Saudite.

Inzego zishinzwe umutekano ziravuga bamwe mu bakoranira bya hafi na Bwana Saad nabo baguye muri icyo gitero.

Ibi bikorwa by’urugomo biraba mu gihe intumwa ya ONU muri Yemeni yahuye na Perezida Abdrabbuh Mansour Hadi mu mujyi wa Aden kuwa gatandatu muri gahunda yo kureba ukuntu intambara imaze amezi umunani yarangira.

ONU ifite ikizere cyo gutangiza ibiganiro hagati y’impande zihanganye mu mpera za kuno kwezi.

Kuwa gatandatu, abagabo bitwaje intwaro bishe barashe umucamanza n’abahungu be babiri ndetse n’umukozi w’iperereza rya gisirikare mu bitero bitandukanye.