Trump ntashaka ko abayislamu binjira muri Amerika

Uwufise ububasha kw’isanamu Getty

Donald Trump, uhatanira kuba umukandida w'ishyaka rya Republican, yamaganywe n'abanyapolitiki banyuranye mu gihugu cye kubera amagambo yavuze ko abayisilamu bagombye kubuzwa kwinjira muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Bwana Trump yavuze ko abayisilamu benshi bafitiye urwango Amerika, bityo rero ko ngo abaturage bagombye kurindwa kugeza igihe ubutegetsi bumenyeye impamvu zibitera.

Ibiro by'umukuru w'igihugu wa Amerika byamaganye ayo magambo bivuga ko anyuranye n'amahame Amerika igenderaho.

Umwe mubo bahatanira kuba umukandida w'ishyaka rya Republican, Jeb Bush, nawe yamwamaganye.