Ladislas Ntaganzwa ushinjwa jenoside yafashwe

Umuryango w'Abibumbye uravuga ko umugabo ukekwaho uruhare rukomeye muri jenoside yabaye mu Rwanda muri 1994 yatawe muri yombi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Umushinjacyaha muri ICTR, Boubacar Jallow, yabwiye BBC ko Bwana Ntaganzwa yatawe muri yombi n'inzego za polisi ya Congo. Ariko hari andi makuru avuga ko yafashwe mu gikorwa cy'ingabo z'Urwanda ziyoberanyije. Bwana Jallow yagize ati:

"Nta makuru dufite y'uko ingabo z'Urwanda zabigizemo uruhare kandi ntabwo twakoranye n'ingabo z'Urwanda mu kumuta muri yombi muri DRC."

Ntibishobora gukina mu cuma cawe

Ladislas Ntaganzwa yahoze ari Burugumesitiri wa Komini Nyakizu. Akaba ashinjwa kwica abantu babarirwa mu bihumbi no gutegura ibikorwa byinshi byo gusambanya ku ngufu abagore muri 1994.

Bwana Jallow yavuze ko hari hashize igihe bizwi ko Ntaganzwa ukekwaho ibyaha bya jenoside aba muri Congo ariko ntibyoroshye kumugeraho ngo atabwe muri yombi. Yongeyeho ko dosiye ye yamaze koherezwa mu Rwanda kugira ngo azacibwe urubanza.

Yari umwe mu bantu icyenda bagishagishwa n'urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa LONI rwashyiriweho Urwanda, ICTR.

Abandi bashakishwa kuri uru rutonde bo ntabwo bari bafatwa. Nta makuru dufite y'uko ingabo z'Urwanda zabigizemo uruhare

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zari zarashyizeho igihembo cya miliyoni eshanu z'amadolari ku muntu wamuta cyangwa wafasha itabwa rye muri yombi. Bwana Jallow yanze kugira icyo atangaza ku waba yarahawe iki gihembo.

yagize ati:

" Sinshobora kugira icyo mvuga kuri ibyo kubera ko ni gahunda y'ibanga. sinshobora kuvuga yego cyangwa oya."