Rwanda: Abadepite mu bikorwa bya kamarampaka

Nyuma y’itangazwa ya referandumu, abadepite batangiye kuzenguruka igihugu cyose bashishikariza abaturage kuzatora ko itegeko nshinga rihindurwa.

Mu gihe byari byitezwe ko hasobanurwa impinduka ziri mu itegeko rishya, abadepite bamwe basabye abaturage kuzatora yego mu gisa n’igikorwa cyo kwamamaza (kampanye).

Uko bigaragara ibiganiro byose birasa n’ibishyigikiye ko hemezwa itegeko nshinga rishya.

Byari ibirori kuri uyu munsi wa mbere w’ibiganiro bitegurira itora rigomba kwemeza cyangwa guhakana ihindurwa ry’itegeko nshinga.

Abadepite, abandi bategetsi ndetse n’abaturage mu rubuga rumwe bacinya umudiho.

Image caption Abadepite n'abaturage bacinye umudiho mu bikorwa byo kwamamaza referandumu

Nk’uko byagenze ivugurura ry’itegeko nshinga rigitangira kuvugwa, na n’ubu birasa n’aho uyu ari umuhango.

Ku ruhande rw’abadepite bateruye basobanura impinduka ziri mu itegeko rishya. Havuzwe kuri manda y’umukuru w’igihugu igomba kuva ku myaka 7 igashyirwa kuri 5 guhera mu mwaka wa 2024.

Uwufise ububasha kw’isanamu Getty
Image caption Perezida Paul Kagame ashobora kuguma ku butegetsi kugeza muri 2034

Abasenateri na bo ngo bazava ku myaka umunani itavugururwaga, batorerwe itanu ishobora kuvugururwa rimwe kimwe no ku bayobozi b’urukiko rw’ikirenga.

Gusa n’abo babaye nk’abereka abaturage aho bahagaze.

Iyi gahunda yatangiye uyu munsi izazenguruka igihugu cyose yitabirwe n’abadepite ndetse n’abasenateri bose .

Mu gihe itora rizaba rigamije kwemeza cyangwa guhakana ihindurwa ry’iri tegeko, abashobora kuba bataryifuza birasa n’aho bitaborohera kubona uko babigaragaza.

Imbere mu giuhugu, si benshi berekanye ku mugaragaro ko batifuza izi mpinduka uretse ishyaka riharanira kurengera ibidukikjije.

Nyuma y’itangaza y’itariki y’itora, umukuru waryo Frank Habineza yatangaje ko bitoroshye guhamagarira abaturage kwanga itegeko nshinga rishya kubera igihe gito.

Image caption Ishyaka Green Party ni ryo ryonyine ryanenze icyemezo cyo guhndura itegeko nshinga

Komisiyo y’amatora nayo yamaze ku mukurira inzira ku murima, ivuga ko igikorwa cyo gushishikariza abantu gutora oya ntikiri mu nshingano zayo.

Byitezwe ko referandumu izatorwa yemeza itegeko nshinga rishya rizatuma perezida Paul Kagame yiyamamaza muri 2017.

Ubundi itegeko risanzwe riteganya manda ebyiri gusa z’imyaka irindwi. Bwana Kagame yatowe muri 2003 na 2010 ku bwiganze bw’amajwi arenga 90%. Itegeko nshinga rishya riri gutorwa rizamuha uburyo bwo kuguma ku butegetsi kugeza nibura muri 2034.

Ibindi kuri iyi nkuru