Afurika y’Epfo: Abaminisitiri 3 mu cyumweru

Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Pravin Gordhan, minisitiri mushya w'imari muri Afurika y'Epfo

Perezida wa Afurika y’Epfo yagize Pravin Gordhan, minisitiri w’imari.

Asimbuye David van Rooyen utari uzwi washyizwe ku kazi kuva ku wa Kane w’icyumweru gishize.

Mu cyumweru gishize, perezida Jacob Zuma, yirukanye uwahoze ari minisitiri w’imari Nhlanhla Nene.

Icyemezo cyanenzwe cyane n’abantu benshi kinatuma ifaranga rya Afurikay’Epfo bita irandi(rand) rita agaciro bitigeze bibaho mbere, amasoko y’imigabane aragwa. Izi mpinduka zije nyuma y’impungenge z’izahara ry’ubukungu bwa Afurika y’Epfo.

Uwufise ububasha kw’isanamu Getty
Image caption Perezida wa Afurika y'Epfo Jacob Zuma

Bwana Gordhan yari yubashywe cyane igihe yayoboraga minisiteri y’imari mu mwaka wa 2009 kugeza muri 2014.

Umunyamakuru wa BBC Africa business, Lerato Mbele, avuga ko ishyirwaho rye rigamije guhosha uburakari bw’amasoko no kugarura icyizere.

Bisa n’ibyagize ingaruka zihuse ifaranga krizamuka mu gaciro, riva ku ma randi 16 yavunjwaga idolari rimwe mu cyumweru gishize, rijyakuri 15, ukurikije ibitangazwa n’urubuga rukora ku bijyannye n’amafaranga rwa xe.com.

Isoko ry’imigabane rya Johannesburg naryo ryazanzamutse riva mu gihombo cyo mu cyumweru gishize.