David Kabuye yafunguwe n'Urukiko Rukuru

Image caption David Kabuye yahoze mu ngabo z'u Rwanda

Urukiko rukuru rwa Kigali rumaze gutegeka irekurwa rya Capiteni David Kabuye nyuma yo kumukatira igifungo kiri munsi y'igihe yari amaze afunze.

Bwana Kabuye yakatiwe gufungwa amezi atanu ahamijwe gutukana mu ruhame.

Ariko urukiko rutegeka ko arekurwa kubera ko yari amaze umwaka usaga, afunze.

Uyu mugabo wahoze mu gisirikare cy’U Rwanda yatawe muri yombi ashinjwa gukwirakwiza ibihuha bigamije kwangisha abaturage ubutegetsi ariko iki cyaha yagihanaguweho n'urukiko rukuru.

Ubushinjacyaha bwo bwari bwasbye ko yafungwa imyaka 15.

David Kabuye ni umugabo washakanye na Rose Kabuye, wahoze ashinzwe ingendo za perezida w'u Rwanda Paul Kagame.

Ibindi kuri iyi nkuru