Uburusiya n'Amerika mu biganio kuri Siriya

Uwufise ububasha kw’isanamu AFP

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Amerika John Kerry ari I Moscow mu biganiro byo kugerageza gucubya ubwumvikane bucye n’Uburusiya ku nzira ya politike yo kurangiza intambara muri Siriya.

John Kerry ari mu biganiro na minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya Sergei Lavrov araza no guhura na perezida Vladimir Putin.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Uburusiya byamye bitumvikana ku ruhare rwa perezida Bashar al-Assad yagombye kugira muri ibi biganiro.

Amerika ishaka ko Bwana Assad yegura ku butegetsi ariko Uburusiya bukavuga ko abaturage ba Siriya ari bo bazagena urwandiko rwe.