Yemen: Agahenge k'ihosha ry'intambara

Uwufise ububasha kw’isanamu Getty

Iminsi irindwi y’agahenge yatangiye muri Yemen, ihurirana n’ibiganiro by’amahoro byateguwe na LONI mu Busuwisi.

Intumwa idasanzwe y’Umuryango w’Abibumbye yavuze ko abona aka gahenge nk’ “intambwe ya mbere yo kugera ku mahoro arambye”.

Ingabo zihuriweho n’amahanga ziyobowe na Arabiya Sawudite zishyigikiye guverinoma zavuze ko zifite uburenganzira bwo gusubiza nibitubahirizwa.

Urwo rwego rw’ryo huriro ry’ingabo zimaze iminsi zirwanya inyeshyamba z’umutwe w’aba Houthi n’abambari bazo kuva perezida Abdrabbuh Mansour Hadi yajya mu buhungiro mu kwezi kwa Gatatu.

Abantu nibura 5.700 barishwe kugeza ubu, hafi kimwe cya kabiri cyabo ni abasivile.

Igihe cy’agahenge cyatangiye saa sita ( 21:00 GMT) ku isaha ngengamasaha.