Ibiryo byo muri Afurika biboneka n'i Burayi

Hirya no hino mu bihugu by'i Burayi hasigaye hagaragara amangazini menshi acuruza ibiribwa bikomoka muri Afurika.

Byinshi muri ibyo biribwa byiganjemo ibyo mu karere k'ibiyaga bigari n'aka Afurika y'uburengerazuba.

Muri iki gihe ibyo biribwa biboneka mu mijyi ikomeye nka Buruseli, Parisi, La Haye ndetse na Geneva.

Ibicuruzwa bihagaragara cyane ni ibitoki by'inyamunyo, ibijumba, ifu y'imyumbati, intoryi ndetse na avoka.

Ibiribwa birimo udusimba turibwa,Gombo ndetse n'amafi aboneka muri Afurika ni byo uhasanga kenshi.

N'ubwo kera byatumizwaga n'abanyamahanga bakabicuruza, ubu urasanga Abanyafurika ari bo basigaye babyitumiriza bakanabicuruza.

Mu Bubiligi honyine habarurwa imiryango irenga 70 y'Abanyafurika batunzwe n'ubwo bucuruzi.

Ibyo biribwa kandi bimaze no kumenyerwa n'abazungu babifata nk'ibitagira inenge kubera ko bitatewemo imiti ibitubura nk'uko bigenda mu bihugu byateye imbere. Gusa bakaba batabihaha cyane kuko bihenda ugereranije n'ibiribwa by'i Burayi.

Niba amaduka akomeje kwiyongera, mu minsi iri imbere ibyo biribwa bizabasha kugabanirizwa ibiciro n'abazungu bemere kubigura ari benshi.