Amerika: Impaka hagati y'Abarepubulikani kuri IS

Uwufise ububasha kw’isanamu Getty
Image caption Donald Trump (ibumoso) na Ted Cruz (iburyo)

Abakandida mu ishyaka ry’Abaripabulikani baratandukanye ku buryo bwo guhagarika Islamic State (IS), mu kiganiro mpaka cya mbere nyuma y’ibitero muri California n’i Paris.

Ikibazo cy’umutekano w’igihugu cyahindutsemo guterana amagambo hagati ya Senateri ted Cruz na Senateri Marco Rubio bahanganye kuri gahunda yo kugenzura abantu ndetse na politike y’abimukira.

Jeb Bush nawe yagerageje kuzahura urugero rwa kandidatire ye rudahagaze neza, yibasira Donald Trump uyoboye urutonde rw’abahabwa amahirwe mu ba Repubulikani.

Yagize ati: “Ntuzagera kuri perezidansi, utukana”.

Bwana Trump yihagazeho mu ntangiriro z’impaka kubera gahunda ye yo guca abayisilamu bose binjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika avuga ko “Ntituri kuvuga idini, turi kuvuga umutekano”.

Ariko impaka zagutse zijya no ku zindi ngingo nk’ububanyi n’amahanga ndetse n’umutekano w’igihugu.

Ibindi kuri iyi nkuru