Ibiryo nyafurika ku masoko y'i Londres

Uwufise ububasha kw’isanamu

Waba utuye hafi ya Adjame I Abidjan, Dantokapa I Cotonou, isoko rikuru I Ouagadougou cyangwa isoko rya Alaba I Lagos, hose uhasanga ubucuruzi bushyushye bwo ku mihanda aho usanga ibikoro, isombe n’ibindi…

Abanyafurika baba mu mujyi wa Londres bashobora no kubona ku masoko ubwoko bw’ibiryo batabona iwabo. Cyakora, muri iki gihe imirwa mikuru yahoze izwiho kuba amasoko akomeye y’ibiryo, ubu isigaye ku izina gusa.

Mu masoko atanu twatoranyije, reka turebe ayaba akigerageza.

Uwufise ububasha kw’isanamu

Isoko rya Ridley Road

Gahunda yo guteza imbere amasoko mu mujyi wa Londres yavuzweho ibintu binyuranye bidasobanurwa kimwe, ababinenga bavuga ko umujyi wabaye uwa bamwe. Cyakora isoko rya Ridley Road ryo ryashoboye kurokoka. Ni ahantu abato,abakuru,abakire n’abakorera amafaranga aciriritse bisanga ku birebana n’ibiribwa.

Uwufise ububasha kw’isanamu

Uhereye ku mafi yumishijwe, imboga n’ubunyobwa, isoko rya Ridley Road cyangwa se Dalston Market nk’uko rikunze kwitwa -ryujuje ibyangombwa byose bituma riba isoko ry’ibiribwa byo muri Afurika y’uburengerazuba. Genevieve wo mu ishami rya BBC Afrique agira ati:

”Iyo mu muryango wanjye baje kunsura nifuza guteka kinyafurika, njya ku isoko rya Dalston.

Upfa gutega amatwi umuziki, ubundi ukamenya aho ushakira icyo ukeneye. Niba wumvise indirimbo zo muri Cote d’Ivoire, ufite amahirwe yo kuba uri hafi y’aho wabona ibiryo bya ‘attieke’ bikozwe mu myumbati iharuye. Bayigaburana isupu y’inyanya, bifunze mu makoma”.

Uwufise ububasha kw’isanamu

Genevieve avuga ko biryoha cyane.

Isoko rya Ridley Road rifite amateka maremare ahera muri za 1800. Icyo gihe ryari rifite amaduka 20 gusa kandi mato ariko ubu arakabakaba 200. Mu mwaka wa 2012, BBC yakoze iperereza rwihishwa muri iri soko isanga ricururizwamo inyama zitemewe z’ishyamba nk’imbeba.

Isoko rya Shepherd’s Bush

Guhera mu ntangiro z’ikinyejana gishize, iri soko riri mu burengerazuba bwa Londres ryari rizwiho gucuruza ibintu by’Abanyafurika baba i Londres.

Uwufise ububasha kw’isanamu

”Igihe nazaga i Londres mu myaka ya za 1970, isoko rya Shepherd’s Bush ni ryo ryonyine washoboraga kubonamo ibiryo byo muri Afurika bikiri bishyashya”, nk’uko bivugwa na Veronique Edwards, umunyamakuru wa BBC.

Uwufise ububasha kw’isanamu

Ariko ibi ngo ubu byarahindutse. ”Kuri ubu ibiryo byo muri Afurika ntaho utabisanga –hari n’amazu manini acuruza ibiribwa ushobora kubisangamo”.

Veronique avuga ko iri soko risa n’iryamizwe n’irya Westfield rimaze imyaka 5 rifungiuye imiryango. Iri ryabatwaye abaguzi.

Uwufise ububasha kw’isanamu

Veronique avuga ko aha ”ari ho abantu bahuriraga, ni ho washoboraga guhurira n’inshuti ku wa Gatandatu cyangwa ku Cyumweru, mugategura uko musurana, ni ho washoboraga kumenyera uwageze mu gihugu.

Mwibuke ko ibi byari mbere y’umwaduko wa telefoni ngendanwa.

Uwufise ububasha kw’isanamu

Mwashoboraga kungurana ibitekerezo ku buryo bwo guteka –nk’icyo wakoresha kugira ngo gisimbure ibirungo utagishoboye kubona. Rwose hari ihuriro ry’ibitekerezo”.

Isoko rya Brixton

Iri soko ryigeze kwamamara kubera gucuruza ibiryo bikomoka mu birwa bya Karayibe (Caraibes).

Kuri ubu iri soko rireshya abakiri bato batwawe na restora z’aho nziza n’utubari byihariye igice kinini cy’ubucuruzi buhabarizwa.

Cyakora nanone, hari impamvu nyinshi zatuma umuguzi w’Umunyafurika arigana.

Uwufise ububasha kw’isanamu

Ushobora kuhasanga amaduka yuzuyemo imbuto, amafi mabisi, inyama, imboga n’ibirungo.

Abatetsi benshi bo muri afurika batangiye kwitabira iri soko kubera ko rizwiho ifunguro ryaho. Inzu y’ibiribwa ya Zoe’s Ghana kitchen iherutse kuhashinga ibirindiro mu gihe inzu nshya icuruza ibifungurwa ya Kata Kata ikugezaho indyo yo muri Cameroun inyuze mu Bufsransa aho izwiho imboga zayo.

Uwufise ububasha kw’isanamu

Waamo Shopping Centre

Ubwo Ahmed Abdinur, umunyamakuru wa BBC wo mu ishami ry’Igisomali yasuraga inzu y’ubucuruzi ya Waamo muri Southal mu myaka itatu ishize ryari isoko rishyushye.

Uwufise ububasha kw’isanamu

Yagize ati: ”Ryari isoko rinini ricuruza imyenda, ibiryo bitandukanye, ibinyobwa, amavuta yo guteka akorerwaho muri ako gace....kandi hakaba abantu benshi cyane ...Abasomali benshi cyane kuko biganje muri aka gace ariko n’abaturutse ahandi baba bahari.”

Uwufise ububasha kw’isanamu

Ni ikintu rero gitangaje kubona nyuma y’imyaka nk’ibiri cyangwa itatu ahavuye utashobora kumenya iri soko muri iki gihe. Risigayemo amaduka makeya cyane, abantu bacye ndetse n’ubwoko bw’ibifungurwa butari bwinshi.

Uwufise ububasha kw’isanamu

”Byarigendekeye gute?”Ahmed avuga ko atazi impamvu. ”Mu mitekere y’Igisomali dukoresha ibintu byinshi byo mu Butaliyani nka Pasta, imigati n’umuceri... n’ibintu bikorewe aho nk’amavuta yo guteka n’imigati,ushobora kandi kubona iduka ryihariye ku bintu runaka utavuye aho.”

Isoko rya Queen’s Market

Cyakora amasoko yose si ko agenda ahinduka cyangwa ngo azimire. Abantu baracyazenguruka umujyi wa Londres bashakisha ka gahumuro kadasanzwe. Mu isoko rya Queen’s Market hakunze no kwitwa Upton Town Market hahurirwa n’Abanyafurika bavuye imihanda yose.

Uwufise ububasha kw’isanamu

Josephine Hazeley wungirije umuyobozi wa BBC Africa ati: ”Abakomoka muri Sierra Leone,Ghana,Nigeria,Cameroun,Congo,Somalia,hakaba kandi n’Abanyaziya.

Hari amavuta y’iminazi,Kwe Kwe, Agusi, imbuto,ubugari butandukanye,urusenda rwo gukora isupu n’imvange y’inyama n’imboga zo muri Sierra Leone yitwa [Plasas]”.

Uwufise ububasha kw’isanamu

Ukwamamara k’ubu kwa Queen’s Market kwatangiye mu mkwaka wa 1904.Ryanyuze mu kiganiro cya BBC 4 kijyanye n’ifunguro ndetse igaragara inshuro zitabarika kuri YouTube.

Uwufise ububasha kw’isanamu

Abakozi ba BBC bo mu ishami ry’Igiswahili bakorera i Londres bavuga ko bakururwa n’ibihaboneka byo muri Afurika y’Uburasirazuba: imyumbati,ubwoko bw’ibitoki butandukanye,inyama,ibijumba,ibikoro, imyungu, isombe...

Uwufise ububasha kw’isanamu

Zuhra Yunus yongeraho n’imbuto za Coco. Ni ikirungo gikomeye mu gutegura amafunguro atandukanye yo mujri Afurika.Wateka ute kundi Kuku Paka yo muri Kenya –inkoko ivanze n’isupu y’imbuto za coco?”

Ku binyejana bitandukanye by’Abanyafurika baba hanze y’uyu mugabane,iri soko ribaha amahitamo atandukanye, amaduka matomato n’ibiryo byihariye kandi ku giciro gitoya.

Ibindi kuri iyi nkuru