Rwanda: Ibyo kumenya kuri referandumu

Kubera iki u Rwanda rukora referandumu?

Itegeko nshinga ryavuguruwe muri uyu mwaka wa 2015 ryatowe bwa mbere muri 2003 kandi rishyiraho igihe ntarengwa cy’imyaka irindwi igabanyije mu byiciro bibiri, ku mukuru w’igihugu utorewe guteheka.

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yatsinze amatora inshuro ebyiri muri 2003 no muri 2010 ku bwiganze bw’amajwi menshi.

Yagombye kurekura ubutegetsi muri 2017 nyuma ya manda ebyiri nk’uko itegeko nshinga ribitegeka.

Ariko inteko ishinga amategeko ivuga ko yakusanyije amabaruwa y’Abanyarwanda barenga miliyoni eshatu n’ibihumbi magana arindwi (3.700.000) asaba ko itegeko nshinga rihindurwa kugira ngo perezida Kagame yemererwe kwiyamamaza ku nshuro ya gatatu.

Ukurikije itegeko, izindi mpinduka zakorwa ku itegeko nshinga, zigomba kunyura muri referandumu.

Inteko ishinga amategeko na Sena byatoye icyemezo cyo guhindura itegekonshinga, itora riharura inzira ya referandumu ku wa Gatanu.

Abadepide bavuga ko babonye “abantu 10 gusa”mu gihugu cyose badashyigikiye impinduka ku itegeko nshinga.

Image caption Abanyarwanda bamwe batoreye kuri Ambasade y'u Rwanda i Londres

Ni ikihe kibazo kibazwa?

Abatora barabazwa kwemeza cyangwa guhakana ko itegeko nshinga ryagombye guhindurwa kugira ngo Bwama Kagame yiyamamaze muri 2017. Ikibazo kiragira kiti: “Wemeye itegekonshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryavuguruwe muri 2015?”. Ikarita y’itora yanditseho ‘Yego’ na ‘Oya’, abantu bagahitamo igisubizo kibabereye.

Impinduka zinateganya igihe ntarengwa cyo gutegeka cy’imyaka itanu igabanyije mu byiciro bibiri, cyavanywe ku myaka irindwi. Ariko hari ingingo idasanzwe yihariye kuri perezida uriho, imwemerera gutegeka indi myaka irindwi mbere y’uko impinduka nshya zishyirwa mu bikorwa. Ibi bivuze ko perezida Kagame ashobora kuguma ku butegetsi kugeza muri 2034.

Ni nde ushobora gutora?

Abanyarwanda bafite imyaka 18 y’amavuko cyangwa irenga.

Abanyarwanda baba mu mahanga baratora ku wa Kane ku itariki 17 z’ukwa Cumi na Kabiri naho abatuye mu gihugu batore ku ya 18.

Imibare itangazwa na Komisiyo y’igihugu y’Amatora ivuga ko igiteranyo cy’abategerejwe gutora kingana n’abantu 6.392.867.

Barimo abagera kuri 37.476 batorera hanze y’igihugu.

Ibiro by’amatora bizafungurwa saa moya za mu gitondo, bifunge saa cyenda z’umugoroba.

Ibyavuye mu matora bizatangazwa ku wa Gatanu ku munsi w’itora ku buryo bw’agateganyo.

Naho imibare ya nyuma itangazwe bitarenze ku wa Mbere tariki 21 z’uku kwezi.

Umuryango mpuzamahanga uvuga iki kuri aya matora?

Ku mashyaka ya politike agera kuri 11 yemewe ku buryo bw’amategeko mu Rwanda, Green Party ryinyine ni ryo ryanenze ku mugaragaro icyemezo cyo guhindura itegeko nshinga.

Umuyobozi waryo Frank Habineza, yajyanye ikirego mu Rukiko rw’Ikirennga avuga ko bita referandumu inyuranye n’amategeko, ariko aratsindwa.

Hari amakuru menshi y’abantu batavuga rumwe n’ubutegetsi cyangwa badashyigikiye impinduka y’itegeko nshinga, bacecekeshwa.

Leta Zunze Ubumwe zanenze cyane icyemezo cyo guhindura itegeko nshinga ndetse ivuga ko yiteze ko Kagame azegura muri 2017 igihe cye nikirangira.

Umuryango w’ibihugu by’Ubumwe bw’Uburayi nawo wamaganye izi mpinduka z’itegeko nshinga.

Ariko ibivugwa n’ibi bihugu nta kinini byahinduye.

Mu bihe byahise, perezida Kagame yatangaje ku mugaragaro ko azubaha ibitegekwa n’itegeko nshinga igihe cye cyo gutegeka nikirangira.

Ariko mu mbwirwaruhame ye yagejeje ku barwanashyaka ba FPR, riri ku butegetsi, yakomoje ku bushake bwe bwo kwiyamamaza, mu buryo buziguye.

Ibindi kuri iyi nkuru