Mu Rwanda batangiye kubarura amajwi ya kamarampaka

Ntibishobora gukina mu cuma cawe

Intego nyamukuru ni uguhindura itegeko nshinga kugira ngo perezida Paul Kagame yiyamamaze ku nshuro ya gatatu mu matora ya 2017.

Mu Rwanda ibiro by’amatora byafunguye kare mu gitondo kuri uyu wa Gatanu abantu batora muri referandumu igamije guhindura itegeko nshinga ryahinduwe n'inteko ishinga amategeko na Sena muri uyu mwaka wa 2015.

Image caption Abatora barahitamo Yego cyangwa Oya

Ukurikije itegeko nshinga ryatowe bwa mbere mu 2003, perezida Kagame ntiyemerewe kwiyamamaza mu matora y'ubutaha. Ariko Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda ivuga ko hafi abanyarwanda miliyoni enye (4.000.000) banditse amabaruwa asaba ko yakongera kwiyamamaza.

Byitezwe cyane ko abatora bari bwemeze impinduka z’itegeko nshinga.

Image caption Abaturage bazidutse batonda imirongo mbere yo gutora

Intego y’ingenzi ni ugukuraho igihe ntarengwa cya manda ebyiri z’imyaka irindwi, bigatuma perezika Kagame yongera kwitoza mu matora ya 2017. Ashimwa cyane haba mu mahanga no hanze kubera iterambere ry’ubukungu.

Ariko abamunenga bamurega gutegekesha igitugu ndetse no guhonyora uburenganzira bwa kiremwa muntu.

Perezida Paul Kagame yatoreye mu rwunge rw'amashuri rwa Rugunga,mu murenge wa Nyarugenge i Kigali.

Yabajijwe impamvu itegeko nshinga rihindurwa agira ati:

"Simbishaka, ikiri kuba ni amahitamo y'abaturage. Ubwo rero baza abaturage impamvu babishaka."

Image caption Abatora bazindutse kare mu mujyi wa Kigali

Kagame ubwe yavuze ko azategereza akareba icyo abaturage bahitamo muri kamarampaka, mbere yo gutangaza ku mugaragaro niba aziyamamaza ku nshuro ya gatatu mu matora y’ubutaha.

Impinduka z’itegeko nshinga zishobora kumwemerera kuguma ku butegetsi kugeza muri 2034. Bisobanuye ko ashobora gutegeka imyaka igera kuri 40 yose hamwe kuva jenoside yarangira mu mwaka wa 1994.

Ibihugu bitera inkunga u Rwanda binenga cyane guverinoma kubera icyemezo cyo guhindura itegeko nshinga kandi byasabye perezida Kagame kubaha ibiteganywa n’itegeko nshinga.

Image caption Ibiro by'amatora byatatswe amabara y'ibendera ry'igihugu

Ariko ishyaka riri ku butegetsi rishimangira ko amahanga adakwiye kwivanga mu bibazo bireba politike y’u Rwanda.

FPR ivuga ko kamarampaka izaha abaturage uburyo bwo kwivugira icyo bifuza.

Impinduka zikorwa ku itegeko nshinga zigabanya imyaka ya manda ikava kuri irindwi ikajya kuri itanu. Ariko ibyo bizatangira kubahirizwa muri 2024.

Image caption Abaturage batoresha igikumwe

Rubavu- Uburengerazuba

Mu mujyi wa Rubavu abantu bari bageze ku biro by’amatora guhera saa kumi n’ebyiri za mu gitondo ariko basabwa gutegereza saa moya, isaha yateganyijwe n’amategeko.

Umunyamakuru wa BBC uri i Rubavu, Jean Claude Mwambutsa, avuga ko ibiro by’amatora byari byatatswe nk’ibiri bwakire ubukwe bwa Kinyarwanda, ahenshi hagaragara amabara y’ibendera ry’igihugu.

Image caption Abaturage b'i Rubavu bazindutse cyane kugira ngo bajye mu mirimo yabo

Abashinzwe kuyobora amatora babwiye abaturage ko bafite uburenganzira bwo guhitamo ‘Yego’ cyangwa ‘Oya’.

Cyakora bagasa n’ababashishikariza gutora bemeza ihindurwa ry’itegeko nshinga.

Muri uyu mujyi wegereye umupaka wa Congo, byabonekaga ko abaturage bashaka gutora vuba vuba kugira ngo bikomereze ibikorwa byabo birimo iby’ubucuruzi.

Abantu bose bari bemerewe gutora uretse abatitwaje indangamuntu ndetse n’abaturuka mu tundi duce nk’abahazindukiye bemerewe gutora .

Ikibazo cyo kumenya niba abategetsi ba Afurika batsimbarara ku butegetsi cyakuruye impaka cyane kuri uyu mugabane.

Mu Burundi, buturanye n’u Rwanda, igihugu cyugarijwe n’imvururu zivanze n’ubwicanyi kuva perezida Pierre Nkurunziza yatangaza ko aziyamamaza ku nshuro ya gatatu.

Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters

Abatavuga rumwe nawe bamushinja ko binyuranye n’amasezerano y’amahoro ya Arusha, yarangije intambara y’umwiryane.

Muri uyu mwaka kandi habaye imyigaragambyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mbere ya referandumu yahinduye itegeko nshinga.

Ibindi kuri iyi nkuru