John Kerry: Umugambi wa LONI kuri Siriya ni ingenzi

Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Amasezerano yagezweho asaba ko impande zombi zihosha ibitero ku basivili

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, John Kerry, yavuze ko umugambi w’Umuryango w’Abibumbye ugamije kurangiza intambara muri Siriya ari igikorwa cy’ingenzi.

Yavuze ko uyu mugambi uha Abanya Siriya, “amahitamo nyayo…hagati y’intambara n’amahoro.”

Icyemezo cyafashwe n’Akanama k’Umutekano ku bwiganze bw’amajwi, kiratanga ingengabihe y’amezi atandatu y’ibiganiro ndetse n’ishingwa rya guverinoma y’ubumwe.

Cyakora, icyemezo ntacyo kivuga ku ruhare rwa perezida wa Siriya Bashar al-Assad.

Ibihubu by’Uburayi byasabye ko ava ku butegetsi, ariko Uburusiya n’Ubushinwa bivuga ko atagombye guhatirwa kwegura nk’impamvu ntakuka y’ibiganiro.